skol
Kigali
Fortebet

Zimbabwe: Inzovu zirikubambura ubuzima aho kubazanira amadovize

Amakuru   Yanditswe na: Joseph Iradukunda 11 May 2022

Muri iki gihugu cya Zimbabwe, leta yatangaje ko inzovu zimaze kwica abantu bagera kuri 60 muri uno mwaka uri gusatira kimwe cya kabiri cyawo.


Muri iki gihugu cya Zimbabwe, leta yatangaje ko inzovu zimaze kwica abantu bagera kuri 60 muri uno mwaka uri gusatira kimwe cya kabiri cyawo.

Mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Twitter, Umuvugizi wa leta Nick Mangwana, yagize ati: "Ikibazo cy’umubano mubi hagati y’ibikoko n’abantu giteye agahinda. Muri uno mwaka honyine, abanya-Zimbabwe 60 bamaze gutakaza ubuzima kubera inzovu, abandi 50 bakomerekejwe nazo. Mu 2021, abantu 72 nibo batswe ubuzima n’inyamaswa za Pariki."

Mu karere kamwe ka Bubi, inzovu "zonnye imirima zisiga year, ubu zikaba zitangiye gutera zijya mu mihana", nk’uko yabyanditse.

Avuga kandi ko ziri kwinjira mu makimbirane n’abantu bikaziviramo gukomeretswaa, ibi nabyo bigatuma ziterwa "n’uburakari hamwe nta n’uwashobora kuzitambika "

Bivugwa ko muri Zimbabwe habarurwa inzovu 100.000 kandi uyu mubare ukomeje kwiyongera.

Umuhanga umwe mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mashyamba, Tinashe Farawo, yabwiye AFP ko ibintu bishobora kuba nabi kurushaho.

Author : Joseph Iradukunda

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ukraine igiye kongera kohereza ibinyampeke mu mahanga

Ukraine yavuze ko amato ya mbere atwaye ibinyampeke ashobora kuva ku...
26 July 2022 0

Ubushakashatsi bwa OCHA bwagaragaje ko abasaga miriyoni 2,1 batabona icyo...

Abaturage b’abakongomani babarirwa muri miriyoni 2,1 mu burasirazuba bwa DR...
12 July 2022 0

Abahinzi bo mu burengerazuba bwa Kenya berekanye uburyo Afurika ishobora...

Byibura ,abanya Kenya bakabakaba miriyoni 4 bahura n’inzara iterwa n’uruzuba...
8 July 2022 0

Ubudage bugiye gusubiza Cameroun ishusho bwatwaye mu gihe cy’ubukoloni

Ubudage bwemeye gusubiza ishusho ibumbatiye amateka bwibye Cameroun mu...
29 June 2022 0

Zimbabwe: Barasaba Leta kujya ibahemba mu Madolari ya Amerika

Amahuriro y’Abarimu n’abakoze bakora mu buvuzi bifatanije basaba Leta yabo...
23 June 2022 0

America : Gusangira n’umushoramari ukomeye byishyurwa akayabo

I San Francisco hatangiye ipiganwa ngarukamwaka ryo gusangira n’umuherwe,...
21 June 2022 0