Aho imbwa yanyura sinahatambuka - Kazungu yongeye gutakambira urukiko
Yanditswe: Friday 13, Jun 2025

Nyuma yo gutanga ubujurire ku mwanzuro w’urukiko wo ku wa 08 Werurwe 2024, Kazungu Dennis yaburanye ku bujurire bwe asaba ko yagabanyirizwa igihano.
Ni urubanza rwabaye kuri uyu Kane ku rukiko rukuru rwa Kigali aho Kazungu Denis wahamijwe ibyaha birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubozo, guhisha umurambo no kuwucamo ibice, itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko, kwinjira muri mudasobwa cyangwa mu rusobe bwa mudasobwa, ku wa 8 Werurwe 2024 akatirwa gufungwa burundu n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw no gutanga indishyi z’akababaro za miliyoni 30 Frw.
Mbere y’uko urubanza rutangira, umushinjacyaha yabanje kugaragaza imbogamizi z’ubu bujurire asaba ko uru rubanza rutakomeza kuburanwa mu gihe umwunganizi wa Kazungu Denis we yavugaga ko nta mpamvu yo kudakomeza.
Uhagarariye ubushinjacyaha yavugaga ko hatanzwe ubujurire ku wa 18 Kamena 2024 kandi nyamara kopi y’urubanza yarashyizwe mu ikoranabuhanga ryifashishwa ku wa 09 Werurwe uwo mwaka bityo agasanga binyuranyije n’amategeko.
Ibi yabihurizagaho n’abaregera indishyi ariko umwunganizi wa Kazungu witwa Me Murangwa Faustin avuga ko batangaje y’uko bazajurira ku itariki ya 04 Mata 2025.
Ubwo abacamanza batangiraga kumva icyifuzo cya Kazungu Denis cyatumye ahitamo kujuririra umwanzuro w’urubanza, yavuze ko yifuza kugabanyirizwa igihano yahawe.
Mu mpamvu yatanze zatuma agabanyirizwa igihano, ni uko yaburanye yemera ibyaha ndetse akorohereza iperereza n’ubutabera kumenya amakuru yose kandi ku gihe.
Yavuze ko na nubu akicuza ibyo yakoze kandi yabikoze nta kibazo afite ariko ubu akaba yifuza kugabanyirizwa igihano ngo asubire gufatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu.
Yagize ati: “Ni cyo nashingiyeho nsaba ko nagabanyirizwa ibihano, ndifuza gusubira muri sosiyete nyarwanda kugira ngo mbashe gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu cyacu.”
Yavuze ko ibyo yakoze ari ububwa bukabije ariko yakubitwa umunyafu aho gukubitwa ikibando. Ati “Ntabwo ibyo nakoze ari ubugabo ni ububwa, aho imbwa yatambuka sinahatambuka, ndongera gusaba imbabazi umukuru w’igihugu, ndasaba imbabazi guverinoma yose, kuba narakoze ibintu by’umwanda, ndasaba imbabazi ninginga, ababyeyi, abana ku byo nakoze, usaba imbabazi aringinga. Uhana umwana ntakoresha ikibando akoresha umunyafu.”
Ubushinjacyaha bwo buvuga ko bitewe n’uburyo yakozemo ibyaha, uburemere bwabyo, atakaturirwa igihano cye ndetse bakabihurizaho n’abaregera indishyi.
Kazungu Denis yavuze ko yatangiye kwica abantu nyuma yo kujya gushaka amafaranga muri Kenya acuruzayo likeri hanyuma muri 2018 aza kwamburwa n’abagande ibihumbi 120$ n’ibicuruzwa yari agejeje ku mupaka atangira inzira igoye gutyo.
Yaje kugaruka mu Rwanda n’ubwo bukene hanyuma mu mwaka wa 2021 aguza inshuti ye amafaranga. Nyuma yo kumwambura, yatagiye gukeka ko yazamurega agakurikiranwa hanyuma ahita amwica. Mu mwaka wa 2022, Kazungu Denis ni bwo yakomeje uwo mujyo wo kwica abantu ahanini atinya ko bazamutangira ubuhamya ubwo aribwo bwose.
Mu mwaka wa 2009 kandi, Kazungu Denis yafunguye ishuri rifasha abana b’imfubyi ariko riza guhagarara mu mwaka wa 2016 kubwo kubura amafaranga ndetse n’ibyangombwa abona kujya mu gihugu cya Kenya na Uganda mu bucuruzi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *