skol
fortebet

Amerika: Hasohotse andi amashusho y’umupolisi w’umuzungu yica Umwirabura byongera kuzamura amahane k’ubirabura

Yanditswe: Thursday 14, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku mbugankoranyambaga hakomeje gusakara amashusho y’umupolisi wo muri Leta Zunze Ubumwe Za America atsikamiye umwirabura bivugwa ko ari umunye-Congo wishwe ku ya 4 Mata ariko bikaba byarasakajwe ku munsi w’ejo ku ya 13.
Amwe mu makuru atagazwa n’ikinyamakuru cya France24 avuga ko aya mashusho yongeye ku garura umwuka mubi mu birabura batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , bivuga ko uyu Mugabo wabana 2 yishwe n’uyu mupolisi ubwo yari aparitse imodokoka asohotse asanga uyu mupolisi (...)

Sponsored Ad

Ku mbugankoranyambaga hakomeje gusakara amashusho y’umupolisi wo muri Leta Zunze Ubumwe Za America atsikamiye umwirabura bivugwa ko ari umunye-Congo wishwe ku ya 4 Mata ariko bikaba byarasakajwe ku munsi w’ejo ku ya 13.

Amwe mu makuru atagazwa n’ikinyamakuru cya France24 avuga ko aya mashusho yongeye ku garura umwuka mubi mu birabura batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , bivuga ko uyu Mugabo wabana 2 yishwe n’uyu mupolisi ubwo yari aparitse imodokoka asohotse asanga uyu mupolisi wamubazaga ibyangombwa ,maze agahita amuvutsa ubuzima .

Uyu mugabo wishwe n’uyu mupolisi yitwa Patric Lyoya asanzwe atuye muri Amarika we n’umuryango we nk’impunzi zaturutse muri DR Congo.

Amashusho yashyizwe ahagaragara agaragaza umupolisi w’umuzungu arasa uyu Munyekongo mu mutwe nyuma yo gusa nk’abahangana babwirana amagambo , arimo aramukubitisha akuma k’amashyanyarazi (Taser), Umupolisi yari afite , iki gikorwa cy’uyu mupolisi cyateje umujinya muri Amerika ndetse no ku Isi muri Rusange.

Amashusho agaragaza umupolisi arasa Lyoya yamaze kumushyira hasi amuryamye hejuru.

Bivugwa ko kuri uyu wa Gatatu mu ijoro ryakeye abigaragambya Magana bateraniye muri Grand Rapids, bamagana ubwicanyi bw’abirabura.

Abigaragambya bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo agira ati”Black Lives Matter” ari nako baririmba indirimbo zigira ziti”Nta butabera ,nta mahoro”.

Guverineri Gretchen Whitmer yasabye ituze ,mu gihe iperereza ryatangiye ngo hamenyekane uko byangenze.

Urupfu rw’uyu Munyekongo rukaba rwibukije Abanyamerika iyicwa rya George Floyd,undi mwirabura wishwe n’umupolisi w’umuzungi witwa Dereke Chauvin muri Gicurasi 2020.

Iyicwa rya Bwana Floyd ryateje umujinya n’imyigaragambyo ikomeye mu mijyi myinshi ya leta zunze ubumwe za Amerika no hirya no hino ku isi.

Uru rubanza rwa Derek Chauvin rwatangiye kuburanishwa mu mizi yarwo ku tariki ya 29 Werurwe 2021. Abashinjacyaha bavuze ko Umuzungu Derek Chauvin, wari umupolisi, yishe umuturage w’Umwirabura George Floyd, amutsikamije ivi ku ijosi iminota isaga 8, kandi yamuboheye amaboko inyuma mu mugongo n’amapingu, yanamwubikishije inda hasi.

Byabaye tariki ya 25 y’ukwa gatanu mu mwaka ushize, mu mujyi wa Minneapolis, muri leta ya Minnesota, mu majyaruguru y’uburengerazuba bwo hagati bw’igihugu cya US.

Abashinjura Derek Chauvin bo baburanye bavuga ko George Floyd yapfuye kubera ibibazo by’umutima yari asanganywe, n’ibiyobyabwenge yari yanyweye.

Icyaha cyahamye Chauvin nyuma y’aho abagize urukiko, bose uko ari 12, babyemeje.

Polisi ya Minnesota yavuze ko Floyd wari ufite imyaka 46 akora mu barinda umutekano mu nzu y’uburiro, yapfuye nyuma ’y’igikorwa cy’ubuvuzi’ no ’guhura na polisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa