skol

Bobi Wine yamaganye iyicarubozo ryakorewe abafashwe bakekwaho kurasa Gen Katumba

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 July 2021

Abafashwe bakekwaho kurasa Gen Katumba usanzwe ari Minisitiri bagaragaye imigongo n’amaguru yabo yuzuye ibisebe,ibirenge byarapfumujwe imisumari n’abashinzwe iperereza.


Umunyapolitiki Bobi Wine wahatanye na Perezida Museveni mu matora aheruka yamaganye iri yicarubozo ndetse avuga ko itegekonshinga rya Uganda ryamagana ibyakorewe aba bagabo aho yatangiye avuga ko bazanywe mu rukiko rwa Nakawa uyu munsi

Yagize ati "Nyuma y’aho abanyamategeko bageregeje gusaba ko bazanwa mu rukiko,aba bagabo bageze imbere y’umucamanza i Nakawa uyu munsi.Uku niko bari bameze!.Babwiye urukiko uko bakorewe iyicarubozo rirenze basabwa kwemerea ku ngufu ko bateye Gen Katumba.Ubu n’ubuhe bwoko bw’ubugoryi?.

Itegekonshinga ryacu ndetse n’amategeko mpuzamahanga Uganda yemera arwanya iyicarubozo ry’uburyo bwose.Ni icyaha gushaka amakuru ku muntu ukekwa umutoteza.

Umunyagitugu Museveni n’ubutegetsi bwe bafite ubunararibonye mu kwica urubozo abaturage kandi buri munsi biragenda birushaho kuzamba.

Ikibabaje kurusha ibindi nuko ibihugu byinshi bibyirengagiza bigakomeza guha ubu butegetsi bubi amafaranga,aho amenshi bayiba agakoreshwa mu kugura ibikoresho bakoresha bica urubozo bakanica abantu.

Aba bagabo bagaragaye mu mafoto ateye ubwoba yashyizwe hanze na NTV, batawe muri yombi bakekwaho kugaba igitero ku modoka ya Gen Katumba ku itariki ya 1 Kamena 2021, gihitana umukobwa we Brenda Nantongo Katumba wari umaze igihe gito avuye kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Tariki ya 1 Nyakanga 2021, Polisi ya Uganda yatangaje ko yafashe abagabo bakekwaho uruhare muri icyo gikorwa, ariko babiri muri bo baraswa bashaka gutoroka barapfa.

Mu batawe muri yombi benshi bitwaga amazina atari ayabo, aho harimo uwitwa Kamada Walusimbi wiyitaga Mudinka, Hussein Wahab Lubwama bakunze kwita Master, Siriman Kisambira uzwi ku izina rya Mukwasi, Mustafa Kawawa Ramadan witwaga Amin, Muhammad Kagugube witwaga Bafumoya. Abishwe ni uwitwa Lubwama na Kawawa

Ubwo bari bajyanwe kuburanishwa ku rukiko rw’ibanze rwa Nakawa, beretse itangazamakuru iyicarubozo bakorewe ubwo umucamanza, Douglas Singiza yari afashe akaruhuko.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

US: Umugabo arasaba indishyi ya $1m kuko mwalimukazi yogoshe umukobwa...

Se w’umukobwa w’imyaka irindwi wogoshwe umusatsi na mwalimu ku ishuri nta...
17 September 2021 0

US: Urukiko rwasubitse iyicwa ry’imfungwa isaba gupfa pasitoro ayirambuyeho...

Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwasubitse iyicwa rya John Henry Ramirez...
10 September 2021 0

Urukiko rwa Paris rwateye utwatsi ubusabe bwa Agathe Kanziga udashaka...

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere Urukiko rw’ubujurire rwa Pasis rwateye...
30 August 2021 0

Perezida Ndayishimiye yarize kubera ruswa yamunze abacamanza mu...

"Ese nta mpuhwe ndi kurira imbere yanyu?" Ayo n’amwe mu magambo akomeye...
25 August 2021 0

RDC: Impirimbanyi yafunzwe izira gushinja ibyaha umugore wa Perezida...

Umuntu wa kabiri wo mu muryango urwanya ruswa muri Repubulika ya Demokarasi...
23 August 2021 0

Umukobwa ushinja R.Kelly yavuze ko baryamanye abizi ko adafite imyaka...

Urubanza rw’umuhanzi wa R&B wo muri Amerika Robert Kelly rwatangiye i...
19 August 2021 0