skol
fortebet

Bucyibaruta wari ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside I Paris yakatiwe

Yanditswe: Tuesday 12, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa rwakatiye Laurent Bucyibaruta imyaka 20 y’igifungo kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Gikongoro yayoboraga.
Uyu mugabo w’imyaka 78 amaze igihe akurikiranywe n’ubutabera bw’u Bufaransa ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Guhera tariki 17Gicurasi 2022, uyu mugabo yakurikiranwagaho ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko-muntu.
Ibyaha yashinjwaga (...)

Ibyaha yashinjwaga birimo ubwicanyi bw’abatutsi bwabereye i Murambi, i Kibeho, i Kaduha no ku Cyanika ahiciwe abatutsi benshi bamaze kuhahurizwa kuko babaga bijejwe umutekano. Nyuma baje kwirarwamo n’abajandarume ndetse n’interahamwe babica mu matariki 15 na 21 Mata 1994.

Urukiko rwasanze hari bimwe mu byaha bimuhama buhitamo kumukatira kiriya gifungo.

Ubushinjacyaha bwari bwatangaje ko bumusabira igifungo cya burundu kubera uruhare bwavugaga ko yagize muri jenoside, rurimo guhuriza hamwe abatutsi mu bice bitandukanye bakaza kwicwa, abikora abizi kandi abigambiriye.

Uruhande rumwunganira rwo rwavugaga ko nta bubafasha yari afite bwo gutuma hatabaho ubwicanyi bwakorewe abatutsi muri Gikongoro, ngo bwakozwe n’abajandarume kandi nta bubafasha yari abafiteho. Bucyibaruta we avuga ko ahorana ububabare ko ntacyo yashoboye mu gutuma abatutsi bo ku Gikongoro baticwa.

Bucyibaruta aba mu Bufaransa kuva mu mwaka wa 1997. Muri iyi minsi yagenzurwaga n’urwego rw’ubucamanza.

Dosiye ye yari ishingiye ku nama ziswe iz’umutekano Bucyibaruta ashinjwa ko yategetse ko zikorwa cyangwa izo yitabiriye, bivugwa ko zateguriwemo kwica abatutsi babarirwa mu bihumbi mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro.

Bucyibaruta yashinjwaga gushishikariza abatutsi babarirwa mu bihumbi guhungira mu ryari ishuri ry’imyuga rya Murambi, abizeza kuhabahera ibiribwa, amazi n’uburinzi,ariko hashira iminsi nyuma yaho, ku itariki ya 21 y’ukwezi kwa kane, bakahicirwa.

Bucyibaruta yahawe iminsi 10 yo kujuririra iki cyemezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa