skol
fortebet

Burundi: Mu bakurikiranyweho kwica Minisitiri w’ ibidukikije harimo n’ umugore

Yanditswe: Sunday 01, Jan 2017

Sponsored Ad

Polisi y’ u Burundi iratangaza ko yamaze guta muri yombi abakekwaho uruhare mu rupfu rwa Emmanuel Niyonkuru wari Minisitiri w’ Amazi ibidukikije n’ igenamigambi. Mu batawe muri yombi harimo n’ umugore wari kumwe na Nyakwigendera mu modoka.
Mu gicuku cyo kuri iki cyumweru tariki ya 1 Mutarama 2017, ubwo Niyonkuru yari kumwe n’ abana n’ undi mugore yari atwaye nibwo yarashwe n’ umuntu wari witwaje intwaro utaramekana ahita ashiramo umwuka.
Niyonkuru yarashwe saa sita na 45 z’ ijoro, arasirwa mu (...)

Sponsored Ad

Polisi y’ u Burundi iratangaza ko yamaze guta muri yombi abakekwaho uruhare mu rupfu rwa Emmanuel Niyonkuru wari Minisitiri w’ Amazi ibidukikije n’ igenamigambi. Mu batawe muri yombi harimo n’ umugore wari kumwe na Nyakwigendera mu modoka.

Mu gicuku cyo kuri iki cyumweru tariki ya 1 Mutarama 2017, ubwo Niyonkuru yari kumwe n’ abana n’ undi mugore yari atwaye nibwo yarashwe n’ umuntu wari witwaje intwaro utaramekana ahita ashiramo umwuka.

Niyonkuru yarashwe saa sita na 45 z’ ijoro, arasirwa mu murwa mukuru Bujumbura ubwo yerekezaga aho yari atuye mu gace ka Rohero.

Pierre Nkurikiye uvugira polisi y’ u Burundi yabwiye Radio Mpuzamahanga y’ Abafaransa RFI ko mu iperereza bakoze basanze Minisitiri Niyonkuru yarashwe n’ umuntu n’ umwe mubo yari atwaye mu ivatiri ye.

Iyi ngo niyo mpamvu yatumye bakeka yaba ari umugore wari kumwe na Minisitiri Niyonkuru cyangwa yaba atariwe akaba aziuwabikoze. Undi watawe muri yombi ni umuyobozi wa Bare Minisitiri Niyonkuru n’ umuryango we bari basohokeyemo.

Nkurikiye avuga ko ubwicanyi bwa Niyonkuru bwari bwateguwe n’ ubwo nta bimenyetso abitangira. Gusa avuga ko badashobora kwemeza ko ubu bwicanyi bwaba bufitanye isano na politiki kuko nta gihamya barabona.

Minisitiri Niyonkuru yahawe uyu mwanya muri 2015, ubwo iki gihugu kinjiraga mu mvururu za politiki. Izi zimaze kugwamo abagera kuri 500, ibihumbi 300 barahunze.

Minisitiri Niyonkuru ni we Minisitiri wa mbere wishwe kuva izi mvuru zaduka muri iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa