Burundi: Urukiko rurumva ubujurire bw’Abasirikare amagana banze kujya kurwana na M23
Yanditswe: Tuesday 05, Nov 2024

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 5 Ugushyo 2024, mu Ntara ya Rumonge haratangira urubanza rw’ubujurire rw’abasirikare 272 b’u Burundi banze gufatanya na FARDC (Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo) mu kurwanya M23 mu burasirazuba bwa Congo. Bamwe muri bo barafashwa n’abavoka.
Abasirikare 272 ba FDNB (Ingabo z’igihugu z’u Burundi) bafungiwe muri gereza eshatu. Izi ni Gereza za Ruyigi (iburasirazuba), Bururi na Rumonge (mu majyepfo y’uburengerazuba) nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Media Burundi ivuga.
Amakuru aturuka hafi y’abegereye uru rubanza avuga ko imfungwa za mbere zifungiwe hanze ya Rumonge zatangiye kugera kuri Gereza ya Murembwe muri Rumonge ku itariki ya 2 Ugushyingo.
Ni urugereko rwa kabiri rw’urukiko rwa gisirikare ruzabumva rubaburanisha. Nk’uko amakuru avuga, abasirikare 272 bajuririye icyemezo cy’umucamanza wa mbere cyose wari wabakatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka hagati ya 22 na 30.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *