Byahinduye isura mu rubanza rwa Diddy wareze leta ya Amerika
Yanditswe: Thursday 10, Oct 2024

Sean "Diddy" Combs umaze iminsi ari mu butabera akurikiranyweho ibyaha byiganjemo ibyo gufata abagore ku ngufu, yashinje inzego zishinzwe umutekano muri Amerika n’abashinjacyaha, gushyira hanze amakuru y’ibyo aregwa mu buryo butemewe n’amategeko kugira ngo hangizwe isura ye.
Ibi byagarutsweho n’abunganira uyu muhanzi mu kirego batanze kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Ukwakira.
Marc Agnifilo na Teny Geragos bunganira uyu muhanzi bavuga ko gushyira hanze aya mabanga byangije byinshi, bikaba byazatuma atabona ubutabera buboneye. Bavuga ko hakwiriye gukorwa iperereza kuri iyi myitwarire ya zimwe mu nzego z’umutekano.
Aba banyamategeko b’uyu muhanzi batunga agatoki ku mashusho ye yagiye hanze akubita Casandra Ventura wamenyekanye nka Cassie, bahoze bakundana.
Aya mashusho yashyizwe hanze na CNN muri Gicurasi uyu mwaka bituma uyu muhanzi asaba imbabazi nyuma yo kujya hanze kwayo.
Diddy wafunzwe ku wa 16 Nzeri uyu mwaka, ahakana ibyaha aregwa byose. N’ubwo bimeze gutyo ariko urukiko rwanze ingwate yatanze ya miliyoni 50$ kugira ngo aburane ari hanze.
Marc Agnifilo wunganira uyu muhanzi yatangaje ko bashaka ko urubanza rwe rwihutishwa. Ati “Leta yaramufunze, ishaka ko aguma muri gereza ariko tugiye gukora buri cyose gishoboka kugira ngo urubanza rwe rwihute.”
P.Diddy akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba, gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi.
Uyu muraperi ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 15 cyangwa igifungo cya burundu aramutse ahamwe n’ibi byaha.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *