CEO wa Telegram uherutse gufungwa Macron akabihanana ubu arakorwaho iperereza byeruye
Yanditswe: Thursday 29, Aug 2024

Abayobozi mu Bufaransa batangiye iperereza ku mugaragaro ku Muyobozi wa Telegram, Pavel Durov nyuma yo gufatwa. Durov kandi yabujijwe kuva mu Bufaransa muri iki gihe.
Abacamanza b’Abafaransa batanze ibirego by’ibanze biregwa Umuyobozi Mukuru wa Telegram, Pavel Durov, kubera ko yaba yaremeye ko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa kuri iyi porogaramu yo kohererezanya ubutumwa.
Abayobozi bamubujije kuva mu Bufaransa mu gihe hagitegerejwe ko hakorwa iperereza. Durov afite ubwenegihugu bw’u Burusiya n’u Bufaransa.
Durov yajyanwe mu rukiko kuri uyu wa Gatatu ushize kugira ngo abazwe nyuma yo kurekurwa muri kasho ya polisi nk’uko bitangazwa na AFP.
Gushyira Durov ku iperereza ryemewe ngo ntabwo bivuze ko ahamwa n’icyaha cyangwa byanze bikunze biganisha ku rubanza. Bisobanura ko abategetsi batekereza ko hari impamvu zihagije zo gutuma akurikiranirwa hafi n’ubucamanza.
Nk’uko byatangajwe n’ubushinjacyaha bw’i Paris, kugirango afungurwe by’agateganyo abayobozi bamutegetse kwishyura ingwate ya miliyoni 5 z’amayero (miliyoni 5.56 $) no kwitaba kuri polisi kabiri mu cyumweru.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *