Derek Chauvin wishe George Floyd mu mazi abira nyuma yo guhamwa n’ibyaha 3 bikomeye
Yanditswe: Wednesday 21, Apr 2021
Derek Chauvin, umuzungu wahoze ari umupolisi, yahamwe n’ibyaha 3 birimo icyo kwica umwirabura George Floyd mu mujyi wa Minneapolis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka ushize.
Derek yahamwe n’ibyaha 3 bijyanye no kwica yari yarezwe muri uru rubanza rwakurikiranywe cyane n’Abanyamerika benshi cyane.
Humvikanye induru n’impundu hanze y’urukiko ubwo umucamanza yasomaga ibyavuzwe n’abaturage ku icibwa ry’uru urubanza (jury) nk’uko bigenda mu manza muri Amerika.
Ikipe ya jury yakoresheje igihe cy’amasaha asaga 10 kugira ngo ihamye icyaha Derek Chauvin ku birego byose bitatu bijyanye n’urupfu rwa George Floyd.
Derek yafashwe video mu kwezi kwa gatanu mu mwaka ushize, yashize ivi ku ijosi rya Floyd igihe kingana n’iminota isaga 9 ubwo yageragezaga kumufata, bimuviramo urupfu.
Ababuranira Chauvin bari bireguye bavuga ko ibiyobyabwenge no kutagira amagara mazima aribyo byatumye Floyd apfa.
Ubushinjacyaha bwasabye abacamanza kwemera ibyo babonye muri video.
Iyo video yarebwe hafi ya hose ku isi itera benshi agahinda byatumye benshi bigaragambya bamagana ivangura rishingiye ku ruhu hamwe no gukoresha ingufu z’ikirenga ku bapolisi.
Umucamanza yatangaje ko Derek Chauvin w’imyaka 45 azasomerwa igihano mu byumweru 8 biri imbere, ahita yambwikwa amapingu ajyanwa muri gereza.
Ni ubwa mbere umupolisi w’umuzungu ahamwe n’icyaha cyo kwica umwirabura mu mateka ya Leta ya Minnesota, nk’uko bivugwa n’ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’abasivili muri Amerika, American Civil Liberties Union.
Amakuru avuga ko uyu Derek ashobora gufugwa imyaka iri hagati ya 40-75 cyangwa se ikaba yagabanuka bitewe nuko urubanza ruzasomwa.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *