skol
fortebet

Gen Bunyoni yagejwejwe mu rukiko rukuru i Bujumbura

Yanditswe: Monday 08, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru ava mu Burundi aremeza ko Jenerari Alain Guillaume Bunyoni yagejejwe uyu munsi imbere y’umucamanza mu kuru i Bujumbura ngo akurikiranyweho ibyaha ashinjwa.

Sponsored Ad

Aya makuru yanemejwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe kwita ku burenganzira bwa muntu mu Burundi, CNIDH.

Ijyanwa mu ru kiko rya Bunyoni ryabaye mu mutekano wakakijwe cyane ku biro by’umucamanza mukuru bisanzwe byegeranye n’ibiriko by’urukiko mpanabyaha.

Abantu bose bari hafi aho babanje kwigizwayo no gusabwa kuguma mu biro byabo hagamijwe kubima amakuru yibiri kuba muri ako kanya.

Abashoboye guca inzego z’umutekano mu rihumye bavuga ko babonye imodoka z’ama ‘pick up’ zizanye umuntu, ajyanwa mu biro akanya gato nyuma zimusubirana yo.

Ntibiramenyekana iyo Gen Bunyoni yahise yerekezwa nyuma yo kubonana n’umucamanza mukuru. Gusa uru rwego rwakunze gutangaza ko akiri mu maboko y’abashinzwe iperereza n’ubwo batatangaje aho afungiye nyirizina.

Gen Bunyoni yafashwe tariki 17 z’ukwa kane.

Mu itangazo, Umushinja cyaha yavuze ko yafatiwe aho yari yihishe mu ntara ya Bujumbura, nyuma yahoo inzego zishinzwe umutekano zimushakishije zikamubura mu rugo iwe ubwo zajyaga gusaka mu nzu.

Amaze gufatwa, umuvugizi w’urwego rw’ubucamanza, Agnes Bangiricenga, yatangaje ko Gen Bunyonizi ashinjwa ibyaha bitatu birimo guhungabanya umutekano, kwiba umutungo w’igihugu no guhabwa amahirwe y’akazi bitanyuze mu mategeko.

Kwitaba nk’uku mu rukiko bisanzwe biba ku wambere ariko ntibisanzwe ko hari ubuzwa kureba no gukurikira uburyo uwahazanywe yaje n’uburyo asubijweyo.

Uku kwitaba kuba kugamije gusomera uwafashwe ibyaha ashinjwa kuko aba amaze iminsi mu nzego za Polisi cyangwa z’iperereza.

Aha ni naho akura amahirwe yo kuba yarekurwa agakurikiranwa ari hanze cyangwa afunze ariko akajyanwa muri gereza aho abandi bari.

Ubusanzwe mu mategeko ntibyemewe ko hari urenza iminsi 14 funzwe n’igipolisi cyangwa inzego z’iperereza atarabwirwa ibyo akurikiranyweho n’uburyo bwo kubiburana.

Ibitekerezo

  • Gen. Bunyoni iyo akomeza kuguma kubuyobozi bwi igihugu cyu Burundi ntabwo byari gukunda kuko ingero ni nyinshi zikurikira: 1). Ntabwo yemera ko hari President mugihugu. 2). Agasuzuguro. 3). Kutamenya ko urigupinga umukuru wigihugu kandi watowe na banegihugu President. P’se, The roles of the president are un defined, who are you claimed to be against of that.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa