Human Right watch yagaragaje amakenga ku matora aherutse kuba muri DR Congo isaba iperereza ryihariye
Yanditswe: Monday 08, Jan 2024
Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu (Human Right Watch), wasabye ko hakorwa iperereza ku matora aherutse kuba muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni nyuma y’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kuvuga ko bibwe,mu gihe perezida Tshisekedi na komisiyo y’Amatora (CEN) bavuga ko amatora yaciye mu mucyo.
Human Right Watch ivuga ko hatagize igikorwa muri Congo ibintu bishobora kurushaho kudogera nyuma y’amagambo abiba urwango no gukangurira ihohotera rishingiye ku moko bikomeje gusakazwa, nyuma y’amatora rusange aherutse kuba mu Kuboza umwaka ushize.
HRW ivuze Ibi, nyuma y’uko Amerika nayo iherutse gusaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri aya matora inaboneraho gusaba abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Amatora yo muri DR Congo, yabaye taliki 20 Ukuboza 2023.Yari ahanganyemo abakandida barimo Moise Katumbi, Martin Fayulu n’abandi batigeze bishimira ibyavuye mu matora aho bavuze ko Perezida Tshisekedi atigeze atsinda ahubwo yibye amajwi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *