skol
fortebet

Igisirikare cya Israel cyemeye ko umwe muricyo yishe umunyamakuru Shireen Abu Aqla

Yanditswe: Tuesday 06, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru Shireen Abu Aqla, Israel ivuga ko ’bishoboka cyane’ ko umusirikare wayo ari we wamuhitanye

Sponsored Ad

Umunyamakuru Shireen Abu Aqla, Israel ivuga ko ’bishoboka cyane’ ko umusirikare wayo ari we wamuhitanye

Igisirikare cya Israel cyanzuye ko "bishoboka cyane" ko umwe mu basirikare bacyo ari we wishe uyu munyamakuru , wari ufite ubwenegihugu bwa Palestine n’ubw’Amerika.

Uyu munyamakuru wa Al Jazeera, wari umaze igihe muri uyu mwuga, yarashwe mu mutwe mu kwezi kwa gatanu ubwo yari arimo gutara amakuru ku gusaka mu karere kigaruriwe na Israel ka West Bank.

Ibi igisirikare cya Israel cyatangaje, ni ho hafi cyane kigeze ku kwemera ko ari cyo cyamwishe.

Umunyamategeko mukuru w’igisirikare cya Israel yanavuze ko nta perereza ku cyaha rizakorwa kuri uwo musirikare, urebye ibyo bikaba bisoje iperereza kuri iyi dosiye.

Umuryango wa Abu Aqla wavuze ko "udatunguwe" no kuba igisirikare cya Israel, kizwi nka IDF, kirimo kugerageza guhishira ukuri no kwirinda kwemera kuryozwa iyicwa rye.

Abu Aqla yageze mu nkambi y’impunzi y’i Jenin ku itariki ya 11 y’ukwezi kwa gatanu uyu mwaka kugira ngo atare amakuru ku gusaka kw’igisirikare cya Israel, kwari kwabayemo kurasana hagati y’abasirikare ba Israel n’intagondwa z’Abanye-Palestine.

Yari yambaye ingofero n’ikoti ry’ibara ry’ubururu ririnda amasasu ryanditseho ijambo "itangazamakuru".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa