skol
fortebet

Jacob Zuma yagejejwe imbere y’urukiko

Yanditswe: Monday 19, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Jacob Zuma wahoze ari perezida wa Africa y’Epfo yagejejwe imbere y’urukiko hakoreshejwe video aho ari muri gereza, aregwa ibyaha bya ruswa.
Nibwo bwa mbere yabonetse mu ruhame kuva akatiwe amezi 15 y’igifungo kubera gusuzugura urukiko, nyuma akishyikiriza polisi.
Zuma yari yicaye atuje, yambaye ishati yera ikoti ry’umukara na karuvati itukura, ari mu cyumba cya gereza itatangajwe.
Yavuze macye mu gihe umwunganizi we yasabaga ko uru rubanza ku byaha aregwa ko yakoze mu myaka ya 1990 nanone (...)

Sponsored Ad

Jacob Zuma wahoze ari perezida wa Africa y’Epfo yagejejwe imbere y’urukiko hakoreshejwe video aho ari muri gereza, aregwa ibyaha bya ruswa.

Nibwo bwa mbere yabonetse mu ruhame kuva akatiwe amezi 15 y’igifungo kubera gusuzugura urukiko, nyuma akishyikiriza polisi.

Zuma yari yicaye atuje, yambaye ishati yera ikoti ry’umukara na karuvati itukura, ari mu cyumba cya gereza itatangajwe.

Yavuze macye mu gihe umwunganizi we yasabaga ko uru rubanza ku byaha aregwa ko yakoze mu myaka ya 1990 nanone rwigizwayo.

Iri buranisha ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera impungenge z’umutekano n’icyorezo cya Covid.

Ubu hashize icyumweru kirenga Zuma ari muri gereza nyuma y’uko ahamwe n’icyaha cyo kwanga gufasha iperereza ku bindi birego bya ruswa aregwa.

Icyemezo cyo gufunga Zuma amezi 15 cyateje imidugararo vuba vuba yahise ihinduka urugomo, gutwika no gusahura ndetse ikicirwamo abantu barenga 200.

Perezida Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo yavuze ko iyi myigaragambyo ari ibintu byateguwe bigamije guhungabanyademokarasi y’icyo gihugu.

Ariko abashyigikiye Zuma bavuga ko ibyo nta kibihamya, bakavuga ko ibyabaye byavuye ku mujinya wa rubanda utewe n’ubukene n’ubushomeri bikabije.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa