skol
fortebet

"Kabuga ameze neza agomba kuburanishwa" – Urukiko rwa UN

Yanditswe: Tuesday 14, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko mpuzamahanga rwa ONU/UN rwategetse ko uyu mugabo uregwa kuba umwe mu bateye inkunga jenoside mu Rwanda mu 1994 ameze neza ku buryo yashyirwa imbere y’urukiko i La Haye mu Buholandi aho afungiye.
Félicien Kabuga ashinjwa gutera inkunga y’imari no guha intwaro imitwe y’abahutu b’abahezanguni bishe muri jenoside abatutsi bagera ku 800,000 n’abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi.
Nyuma yo gufatwa, mu 2020 Kabuga yahakanye ibyo aregwa abyita ’ibinyoma’.
Abanyamategeko be mbere basabye ko (...)

Abanyamategeko be mbere basabye ko kuburanisha uyu mugabo w’imyaka 87 bihagarikwa kubera impamvu z’amagara ye.

Kabuga yabashije kwihisha ubutabera imyaka 26 kugeza afatiwe i Paris muri Gicurasi(5) 2020, aho yabaga ku mwirondoro muhimbano.

Mu 1997 ni bwo urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho kuburanisha ibyaha byakorewe mu Rwanda rwashyizeho inyandiko zo kumuta muri yombi rumushinja ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Ni we Munyarwanda washakishwaga cyane n’ubutabera, ndetse Amerika yari yarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari ku muntu watanga amakuru yatuma afatwa.

Kabuga ni nde?

Umuherwe wabarirwaga umutungo wa za miliyoni mu gihe cya jenoside, Kabuga yavukiye mu cyari komine Mukarange mu cyahoze ari perefegitura ya Byumba, ubu ni mu karere ka Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda.

Amakuru avuga ko ubukire bwe bwatangiriye mu bikorwa birimo n’ubuhinzi bw’icyayi mu majyaruguru y’igihugu. Nyuma yabaye umushoramari mu bushabitsi butandukanye mu Rwanda no mu mahanga.

Yari bugufi bw’ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND ry’uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana. Ndetse yari bamwana w’uwari Perezida Habyarimana.

Kabuga ashinjwa kandi kuba yari umwe mu batangije televiziyo RTLM n’ikinyamakuru Kangura by’abahutu b’abahezanguni.

Nyuma ya jenoside yo mu Rwanda yo mu 1994, ubwo FPR yari imaze gufata ubutegetsi, yarahunze, nyuma avugwa cyane i Nairobi muri Kenya, mu gihe cy’ubutegetsi bwa Daniel arap Moi.

Amaze gufatwa, itangazo rya minisiteri y’ubutabera y’Ubufaransa ryavuze ko nyuma ya jenoside, Kabuga yabaye mu Budage, mu Bubiligi, muri Congo-Kinshasa, muri Kenya cyangwa mu Busuwisi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa