Kabuga Felicien yongeye kubwira urukiko ko adashaka umwunganira
Yanditswe: Thursday 03, Feb 2022

Mu iburanisha ry’uyu munsi, Kabuga Félicien yabwiye urukiko ko ashaka guhindura abamwunganira ngo kuko ’batamuha raporo y’ibyo bakora’.
Gusa umwunganira, Me Emmanuel Altit yabwiye urukiko ko bakora bitanze kugira ngo barengere inyungu z’umukiriya wabo, kandi babikora kinyamwuga.
Umucamanza wo mu rukiko rw’i La Haye mu Buholandi cy’urwego rwasigaranye imanza zasizwe n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, Iain Bonomy, yabanje gusubiramo intambwe zose uru rubanza rumaze gucamo kuva (...)
Mu iburanisha ry’uyu munsi, Kabuga Félicien yabwiye urukiko ko ashaka guhindura abamwunganira ngo kuko ’batamuha raporo y’ibyo bakora’.
Gusa umwunganira, Me Emmanuel Altit yabwiye urukiko ko bakora bitanze kugira ngo barengere inyungu z’umukiriya wabo, kandi babikora kinyamwuga.
Umucamanza wo mu rukiko rw’i La Haye mu Buholandi cy’urwego rwasigaranye imanza zasizwe n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, Iain Bonomy, yabanje gusubiramo intambwe zose uru rubanza rumaze gucamo kuva uregwa yafatwa.
Yibukije ko yemerewe kuburanira i La Haye kuko atajyanwa i Arusha muri Tanzania kubera impamvu z’ubuzima, anavuga ko urukiko ruhabwa amakuru y’ukuntu amagara y’uregwa yifashe.
Urubanza rwashyizwe mu mwiherero ubugira kabiri nyuma y’aho Kabuga aherewe ijambo ngo avuge inzitizi we abona zaba zikiriho, akavuga ko kugeza ubu atavugana n’umwunganira Maitre Altit, ko atamushyikiriza amakuru n’amwe akaba ahubwo ashaka ko yasimburwa n’uwitwa Peter Robison.
Maitre Altit abajijwe icyo abivugaho, yahise abwira umucambanza ko impungenge Bwana Kabuga amufiteho atazivugira ku karubanda,urubanza rushyirwa mu mwiherero.
Iki kibazo cyo kwanga kunganirwa na Maitre Altit, Felicien Kabuga we n’umuryango we bagitangaje kuva yagezwa imbere y’urukiko ku nshuro ya mbere mu kwezi kwa cumi na rimwe 2020, bakavuga ko atumvikana n’umucamanza uriho.
Bwana Kabuga,binyuze ku buhanga bwa video, yongeyeho ko uretse uwo mwunganizi we adashaka, yumva nta kindi cyamubuza kwitabira urubanza rwe.
Ubushinjacyaha nabwo bwahawe ijambo, buvuga ko nta nzitizi bo bafite,uretse kumenyesha ko hari ingingo 2 batazakurikirana.
Kuburana kwahise kwimurirwa ku itariki itahise imenyekana.
Kabuga Felicien yafatiwe mu Bufaransa tariki 16/05/2020, nyuma y’imyaka irenga 20 ashakishwa n’ubutabera ku ruhare ashinjwa muri jenoside yakorewe Abatutse mu 1994.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *