Kinshasa: Urubanza rwa Mutamba ushinjwa kunyereza Gereza rugiye gutangira
Yanditswe: Wednesday 09, Jul 2025
Urukiko rusesa imanza rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rugiye gutangira kuburanisha Constant Mutamba Tungunga wabaye Minisitiri w’Ubutabera w’iki gihugu, ukekwaho kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari zateganyirijwe kubaka Gereza ya Kisangani mu Ntara ya Tshopo.
Nk’uko byatangajwe n’uru rukiko, uru rubanza rurabera mu cyumba cy’iburanisha gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 150, guhera mu masaa yine y’igitondo cyo kuri uyu wa 9 Nyakanga 2025.
Byagaragaye ko mu gihe Mutamba yajyaga kubazwa mu Bushinjacyaha Bukuru muri Kamena, yaherekezwaga n’abantu benshi bagatezaga akavuyo. Ibi byatumye hoherezwa abapolisi, babasubiza inyuma.
Uru rukiko rwamenyesheje abantu ko atari ngombwa cyane ko bajya mu rukiko bitewe n’uko runyuzwa ku miyoboro ya televiziyo, kandi ko batemerewe guteranira mu mbago zarwo.
Umujyanama w’uru rukiko,Telesphore Ndula Kilima, yamenyesheje abajya mu cyumba cy’iburanisha ko bagomba gutuza kugira ngo badatuma iburanisha ritinda. Ku bashobora kurenga kuri aya mabwiriza, yabamenyesheje ko bataza kwihanganirwa.
Umushinjacyaha Mukuru muri uru rukiko, Firmin Mvonde, yafunguye dosiye ya Mutamba muri Gicurasi 2025. Icyo gihe, Mutamba wari ukiri Minisitiri w’Ubutabera yayiteye utwatsi, agaragaza ko afitanye amakimbirane n’uyu Mushinjacyaha.
Inteko Ishinga Amategeko ni yo yahaye Ubushinjacyaha uburenganzira bwo kubaza no kurega Mutamba mu rukiko, nyuma y’aho bigaragaye ko koko ashobora kuba yaranyereje miliyoni 19 z’Amadolari zaturutse mu kigega cya Leta.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *