skol
fortebet

Leta ya US yemeje ko Paul Rusesabagina ’yafunzwe mu buryo butari bwo’

Yanditswe: Friday 20, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yavuze ko yasanze Paul Rusesabagina "yarafunzwe mu buryo butari bwo" mu Rwanda.
Umuvugizi w’iyo minisiteri kuwa kane yavuze ko "kwemeza ibi bikubiranya ibyabaye byose mbere, barimo kubura kwizezwa urubanza rutabera mu iburanishwa".
Rusesabagina wamenyakanye cyane kubera filimi ya "Hotel Rwanda", umwaka ushize yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha by’iterabwoba.
Iki gihano cyagumishijwe no mu bujurire muri uyu mwaka. We, yivanye mu rubanza (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yavuze ko yasanze Paul Rusesabagina "yarafunzwe mu buryo butari bwo" mu Rwanda.

Umuvugizi w’iyo minisiteri kuwa kane yavuze ko "kwemeza ibi bikubiranya ibyabaye byose mbere, barimo kubura kwizezwa urubanza rutabera mu iburanishwa".

Rusesabagina wamenyakanye cyane kubera filimi ya "Hotel Rwanda", umwaka ushize yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha by’iterabwoba.

Iki gihano cyagumishijwe no mu bujurire muri uyu mwaka. We, yivanye mu rubanza muri Werurwe(3) 2021 avuga ko "nta butabera ategereje" mu rukiko.

Umuryango we wakomeje umuhate wo kugaragaza ko Rusesabagina atabonye urubanza rutabogamye kandi ko yafashwe binyuranyije n’amategeko.

Bamwe mu bakinnyi ba filimi muri Hollywood mu minsi ishize babonetse batanga ubutumwa n’amafoto bashyigikiye ubukangurambaga busaba ko Rusesabagina arekurwa.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, umugore we n’abakobwa be Carine na Anaïse Kanimba bakiriwe mu biro bya White House muri Amerika.

Umuryango we uvuga ko wizeye ko ibi byemejwe na Amerika bizashyira igitutu ku Rwanda rukamurekura.

Mu itangazo basohoye, bavuze ko uyu mugabo w’imyaka 67 ubuzima bwe burimo kuzamba kandi ko bafite ubwoba ko azagwa muri gereza "niba nta gikozwe na Amerika n’abandi ngo arekurwe".

Perezida Kagame yagiye asobanura ko Rusesabagina yafashwe azi ko agiye i Burundi, mu gihe u Rwanda rwamuhigaga, akekwaho ibyaha by’iterabwoba.

Icyo gihe Paul Kagame yizeje ko azahabwa urubanza rutabogamye kandi anenga abavuga ko "ubutabera atari ikintu cya Africa" abyita ivangura.

Mu kwezi gushize, umuryango wa Rusesabagina wareze leta y’u Rwanda muri Amerika usaba miliyoni $400 uvuga ko yashimuswe akanakorerwa iyicarubozo

Uyu muryango we uvuga ko yakuwe aho yabaga mu buhungiro muri Texas akazanwa mu Rwanda ashimuswe.

U Rwanda rwavuze ko nta kosa riri mu gushuka umuntu ushakishwa ku byaha by’iterabwoba "kugeza akwizaniye".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa