Manzi Sezisoni yongeye gusaba urukiko kurekurwa by’agateganyo akishyura abamurega
Yanditswe: Tuesday 10, Jun 2025

Manzi Sezisoni Davis uregwa kwambura abaturage arenga miliyoni 10$ binyuze muri sosiyete ye yise Billion Traders, yongeye gusaba Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kurekurwa by’agateganyo akabanza kwishyura abamurega.
Urubanza rwabaye kuri uyu wa 10 Kamena 2025, rwabanjirijwe n’impaka zishingiye ku kuba Umushinjacyaha ufite dosiye yagize uburwayi butunguranye bituma ataboneka kuko yari yagiye kwa muganga ariko haboneka mugenzi we wakomeje urubanza.
Ubwo iburanisha ryasubukurwaga, Manzi Sezisoni yahise agaragariza urukiko inzitizi, asaba ko yarekurwa by’agateganyo akabanza akishyura abo abereyemo umwenda.
Manzi uregwa ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kuvunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’iyezandonke, yavuze ko ibyo byaha yabikurikiranwaho ariko yabanje kwishyura abamurega.
Yagaragaje ko ari hanze yakoroherwa no gukurikirana amafaranga arenga miliyoni 2,5 $ yafatiriwe n’Ikigo bakoranaga cya ICE Market nyuma y’uko atangiye gukurikiranwa.
Yakomeje avuga ko ibindi birego Ubushinjacyaha bumurega yakwemera kubiburanaho ari hanze ndetse n’Abanyarwanda barabonye amafaranga yabo kuko yemera ko bayamuhaye.
Ubushinjacyaha buhawe ijambo, bwasobanuye ko mbere y’uko Manzi afungwa yahawe amezi umunani ngo yishyure abamuregaga ariko ntiyabikora.
Bwagaragaje ko nta cyizere bwagira ko aramutse arekuwe yazishyura abamurega cyane ko nta n’umutungo na muto umwanditseho ku buryo yawutangamo ingwate.
Bwasabye Urukiko gutesha agaciro ubusabe bwe, bwerekana ko gufungwa ari uburyo bwiza bwo gutanga ubutumwa bwiza ku bandi.
Abanyamatego bamuhagarariye bagaragaje ko mbere y’uko afungwa yagerageje kwandikira ICE Market bakoranaga inshuro nyinshi ngo ifungure amafaranga ye zirimo ku wa 1 Werurwe 2024, 23 Werurwe 2024 no 11 Mata 2024.
Bavuze ko mu gihe yari afungiwe mu rugo, yasabaga RIB ko yafungura konti ye yari yarafunzwe akishyura abamuregaga. Icyo gihe ngo RIB yanyuzagamo igafungura konti igihe gito ikongera ikayifunga kandi hari bake yabashaga kwishyura.
Bagaragaje ko muri Gicurasi yohereje Me Twagira kujya muri Seychelles kubaza iby’ayo mafaranga, yemererwa ko bazahabwa amakuru ajyanye na konti nubwo nyuma bitakozwe kuko Manzi yari yamaze gufungwa.
Basobanuye ko ubwo bucuruzi yabukoze butaramerwa n’amategeko ariko ubu bwamaze kwemerwa, bivuze ko ashobora gukora akagenda yishyura.
Bagaragaje kandi ko Manzi yiteguye kubahiriza ibyo yategekwa n’Urukiko.
Abaregera indishyi muri uru rubanza barenga 100
Umwe mu banyamategeko b’abaregera indishyi wunganira abantu 44 yavuze ko bemeranya n’Ubushinjacyaha, ku byo kutarekura Manzi kuko nta cyizere gihari cyerekana ko azishyura mu gihe yarekurwa.
Yavuze ko yakabaye yerekana nibura ingwate yatanga kugira ngo afungurwe abantu bagire icyizere ko bazishyurwa.
Umwe mu baregera indishyi yavuze ko ashobora kurekurwa akaba yatoroka ubutabera.
Uwunganira James Higiro yavuze ko bayifata nk’impamvu yo gushaka gutinza urubanza gusa.
Ku bijyanye n’umutungo Manzi yavuze ko atari afite intego yo kugira imitungo ahubwo yifuzaga kwagura ibikorwa bye ari yo mpamvu nta mitungo imwanditseho we n’umugore we.
Icyemezo kizasomwa ku wa 19 Kamena 2025 saa Munani.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *