skol

Muhayimana yakatiwe igifungo cy’imyaka 14 kubera ibyaha bya Jenoside

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 17 December 2021

Urukiko rw’i Paris ruburanisha ibyaha nshinjabyaha rwategetse ko Claude Muhayimana afungwa imyaka 14 nyuma gusanga ibyaha yashinjwaga by’ubufatanyacyaha muri jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bimuhama.

Ni urubanza rwaburanishwaga kuva tariki 22 Ugushyingo kugera kuri 16 Ukuboza.

Mu gufata umwanzuro urukiko rwagendeye ku byemejwe n’abaturage batoranyijwe ngo bace uru rubanza basubiza ibibazo 100 mu buryo bw’amatora. Ni ibibazo bijyanye no kwemeza niba Muhayimana Claude yarabaye umufatanyacyaha mu bikorwa bya jenoside byakorewe i Nyamishaba, Kizenga, Gitwa, Karongi na Bisesero, niba yarabishowemo ku gahato bikaba byakuraho uburyozwacyaha, noneho ibibazo nk’ibi bikaza no ku bufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko muntu muri ibi bice.

Hagendewe ku bwiganze bw’amajwi y’abacarubanza bahagarariye abaturage cyangwa jurés, ni ho urukiko rwahereye rumukatira igifungo cy’imyaka 14. Abajandarume bari mu rukiko bahise bamujyana muri gereza.

Abakurikiye imikirize y’uru rubanza barimo Abanyarwanda baba mu Bubiligi no mu Bufransa bemeza ko icy’ingenzi atari uburemere bw’igihano cyahawe uwaregwaga:

Naho Alain na Dafroza Gauthier bo mu muryango CPCR watangije iki kirego bahamya ko uru rubanza hari ubutumwa rutanga ku bakoze jenoside bataraburanishwa, bw’uko iki cyaha kidasaza.

Me Philippe Meilhac umaze imyaka 10 yunganira Muhayimana Claude guhera ku kirego cyo kumwohereza mu Rwanda avuga ko atanyuzwe n’imikirize y’uru rubanza ndetse ko kuri uyu wa 5 bakijuririra bakizera ko ibyaha bisigaye azabigirwaho umwere.:

Abunganiye abaregera indishyi muri uru rubanza, Me Gisagara Richard na Me Karongozi André Martin, bemeza ko ubusanzwe nta gihano gikwiriye uwahamwe n’ibyaha bya jenoside:

Claude Muhayimana abaye uwa 4 uburanishijwe n’ubucamanza bwo mu Bufransa mu manza 3 zimaze kuhaburanishirizwa. Ni we uhawe igihano kiri munsi y’iby’abamubanjirije kuko Pascal Simbikanga yakatiwe imyaka 25 na ho Tito barahira na Octavien Ngenzi bahanishwa gufungwa burundu.

RBA

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abanyamakuru muri Afurika banenze ubwicanyi bwakorewe mugenzi wabo wa...

Abanyamakuru n’abayobozi babo muri Tanzaniya bamaganye ubwicanyi buherutse...
13 May 2022 0

Ubuholandi bwataye muri yombi Maj Pierre Claver Karangwa ushinjwa ibyaha...

Inzego z’Umutekano mu Buholandi zemeje ko zataye muri yombi Maj Pierre...
13 May 2022 0

Rwa rubyiruko rwafashwe ruri gukubita umuyobozi wa "Neptunez Band"...

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye igifungo cy’imyaka 11 n’amezi...
12 May 2022 0

Nigeriya:Inzira igana mu ijuru iri kugurishwa ikiguzi cy’amadorari...

Umuvugabutumwa muri Nigeriya ari mu mazi abira nyuma yo kubwira abantu ko...
6 May 2022 0

Rusesabagina wakatiwe n’Urukiko ,umuryango we wamusabiye indishyi y’akayabo...

Umuryango wa Paul Rusesabagina wijyanye mu rukiko rwo muri Leta Zunze...
1 May 2022 0

Kiliziya Gatolika muri America izishyura akayabo Imiryango y’ abana...

Diyoseze Gatolika y’i New Jersey mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa...
21 April 2022 0