Nicoalas Sarkozy yakatiwe igifungo cy’imyaka 3 kirimo umwe azamara muri gereza
Yanditswe: Monday 01, Mar 2021
Urukiko rwo mu Bufaransa, rwakatiye Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa, imyaka 3 harimo umwaka umwe agomba kumara afungiye muri gereza. Ni nyuma y’aho rumuhamije ibyaha birimo na ruswa.
Kuri uyu wa Mbere,Sarkozy w’imyaka 66 yabwiwe ko iki gifungo cyo muri Gereza ashobora kugifungirwa mu rugo ariko akambikwa umukufi w’ikoranabuhanga ugaragaza ahantu ari.
Sarkozy abaye umuntu wa mbere wayoboye Ubufaransa uhawe igihano krimo na gereza gusa n’uwo yasimbuye Jacques Chirac nawe (…)
Urukiko rwo mu Bufaransa, rwakatiye Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa, imyaka 3 harimo umwaka umwe agomba kumara afungiye muri gereza. Ni nyuma y’aho rumuhamije ibyaha birimo na ruswa.
Kuri uyu wa Mbere,Sarkozy w’imyaka 66 yabwiwe ko iki gifungo cyo muri Gereza ashobora kugifungirwa mu rugo ariko akambikwa umukufi w’ikoranabuhanga ugaragaza ahantu ari.
Sarkozy abaye umuntu wa mbere wayoboye Ubufaransa uhawe igihano krimo na gereza gusa n’uwo yasimbuye Jacques Chirac nawe yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 isubitse nyuma y’aho ahamwe no kurya ruswa ubwo yari Meya wa Paris.
Uyu mugabo ukomeye mu Bufaransa yahamwe n’icyaha cyo kuzamura mu ntera bidakurikije amategeko umucamanza i Monaco muri 2014 nawe akamwitura kuzajya amuha amakuru yerekeye iperereza ku kuntu ishyaka rye we ryatanze ruswa.
Sarkozy wayoboye Ubufaransa kuva 2007-2012,yahakanye ibi birego byose yashinjwaga mu rubanza rwamaze iminsi 10 mu mwaka ushize.
Umunyamategeko wa Sarkozy, Thierry Herzog, hamwe n’uyu mucamanza mukuru, Gilbert Azibert,nabo bahakanye bavuga ko nta kibi bakoze.Bose bahawe igihano kimwe n’icya Sarkozy gusa uriya wa mbere we yahanwe imyaka 5 mu mwuga.
Urukiko rwatangaje ko uregwa afite uburenganzira bwo kujuririra iki cyemezo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *