skol
fortebet

Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’ Ubufaransa akurikiranywe n’ inkiko

Yanditswe: Tuesday 07, Feb 2017

Sponsored Ad

Nicolas Sarkozy
Umucamanza wo mu gihugu cy’ Ubufararansa yategeko ko Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’ Ubufaransa yitaba urukiko agatanga ibisobanuro by’ ukuntu yakoresheje amafaranga y’ igihugu mu buryo butemewe n’ amategeko.
Nicolas Sarkozy akurikiranyweho kuba yarakoresheje nabi miliyoni 20 z’ amadorali y’ Amerika mu bikorwa byo kwiyamamaza muri 2012. Ngo aya mafaranga yayakoresheje binyuranyije n’ amategeko ikigeretse kuri ibi ngo aya mafaranga yanyujijwe kuri konti zitazwi.
Nicolas (...)

Nicolas Sarkozy uhakana ibimuvugwaho, iki cyaha nikimuhama azahanishwa gufungwa imyaka umwe n’ amande angana n’ amayero 3750

Uretse Sarkozy abandi basabwe gutanga ibisobanuro kuri iki kirego ni abayobozi bo mu ishyaka Sarkozy akomokamo UMP kuko aribo bateguraga ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse n’ ishyirahamwe ryitwa Bygmalion.

Ibi bitangajwe mu gihe mu barimo kwiyamamariza intebe y’ umukuru w’ iki gihugu matora ateganyijwe mu kwezi ka kane uyu mwaka harimo abakurikiranyweho gukoresha nabi amafaranga y’ igihugu.

Francois Fillon watsinze Sarkozy mu matora yo guhitamo uzahagararira ishyaka ryabo mu matora ataha y’ umukuru w’ igihugu akurikiranyweho gukoresha nabi amafaranga y’ igihugu aho bivugwa ko yahaye akazi abana be n’ umugore we.

Marine Le Pen nawe yasabwe gusubiza amafaranga yaranyereje ariha umukozi wo mu biro by’ ishyaka biri mu mujyi wa Paris.

BBC yatangaje ko uwimamariza kuyobora igihugu cy’ Ubufaransa mu matora y’ umukuru w’ igihugu atemerewe kurenza miliyoni 22 z’ amayero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa