skol
fortebet

Nta gihugu na kimwe cyo muri EAC kidafite abatanze ibirego muri EACJ-Hon. Kayobera Nestor uyobora urukiko rwa EACJ

Yanditswe: Saturday 23, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kayobera Nestor Umurundi w’imyaka 50 y’amavuko Uyobora urukiko rwa Afurika y’iburasirazuba mu kiganiro cy’umwihariko aherutse kugirana na Umuryango yavuze ku kibazo cyagaragajwe n’abadepite ba EAC mu nteko rusange y’umuryango w’afurika y’iburasirazuba iherutse cy’uko urukiko rwa Afurika y’iburasirazuba rujya ruca imanza z’abaturage barugana,rukanafata icyemezo k umanza zabo ariko basubira mu bihugu byabo inkiko ntizirangize imanza baba baciye.
Nubwo uru rukiko rw’Afurika y’iburasirazuba rba rwatanze (...)

Sponsored Ad

Kayobera Nestor Umurundi w’imyaka 50 y’amavuko Uyobora urukiko rwa Afurika y’iburasirazuba mu kiganiro cy’umwihariko aherutse kugirana na Umuryango yavuze ku kibazo cyagaragajwe n’abadepite ba EAC mu nteko rusange y’umuryango w’afurika y’iburasirazuba iherutse cy’uko urukiko rwa Afurika y’iburasirazuba rujya ruca imanza z’abaturage barugana,rukanafata icyemezo k umanza zabo ariko basubira mu bihugu byabo inkiko ntizirangize imanza baba baciye.

Nubwo uru rukiko rw’Afurika y’iburasirazuba rba rwatanze umwanzuro bikunze kurangira bagarutse kongera gutanga ibirego mu rukiko ko imyanzuro itashyizwe mu bikorwa.

Hon. Kayobera Nestor yemeye ko ibyo abadeoite ba EAC bavuze aribyo ko ariko icyo kibazo hari umurongo cyahawe.

Hon. Kayobera Nestor yavuze ko ubundi mu busanzwe urukiko rwa Afurika y’iburasirazuba ruca imanza ariko gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko rwa EACJ bikorwa n’igihugu uwatanze ikirego yaturutsemo .

Hon. Kayobera Nestor avuga ko mu gihe umuntu yatsinze urubanza ubundi biba bikwiye kubona uburenganzira bw’ibyo yaregeraga.

Hon. Kayobera Nestor ati "Ikibazo kigihari gito n’uko uru rukiko rw’Afurika y’iburasirazuba ruca imanza kandi rukazica neza ariko ntabwo arirwo rushyira mu bikorwa icyemezo kiba cyafashwe ahubwo icyemezo gifatwa n’urukiko rwa EACJ gishyirwa mu bikorwa n’igihugu uwatanze ikirego aba yaturutsemo hisunzwe amategeko y’icyo gihugu.

Iyo igihugu umuturage yaturutsemo kitarangije urwo rubanza wa mututage agaruka mu rukiko akongera agatanga ikirego cye nanone muri EACJ."

Hon. Kayobera Nestor ati "n’ubundi iyo agarutse urukiko rumutega amatwi rukamwumva.

Hon. Nestor Kayobera yavuze ko imanza zicibwa muri uru rukiko ibihugu byose bikwiye kugerageza gushyira mu bikorwa icyemezo kiba cyafashwe n’uru rukiko kuko urukiko rw’afurika rujya kujyaho rwashyizweho n’ibihugu bigize umuryango wa EAC.

Ati "Byaba biteye isoni uru rukiko ruca urubanza igihugu ntikizikurikize.Muri rusange imanza ziracibwa kandi zicibwa hatangwa ubutabera.Umucamanza uri muri uru rukiko ntabwo aba ahagarariye igihugu cye ahubwo aba aserukira EAC."

Hon. Kayobera Nestor yavuze ko urukiko rwa Afurika y’iburasirazuba rushyirwaho n’ingingo ya 9 n’ingingo ya 73 y’uyu muryango ndetse n’ingingo ya 27 yerekana ububasha bw’uru rukiko.

Hon. Kayobera Nestor yatangiye kuyobora urukiko rwa Afurika y’iburasirazuba kuwa 27 Gashyantare 2021 ahabwa manda y’imyaka 7.Yasimbuye kuri uyu mwanya Umunyarwanda Dr Ugirashebuja Emmanuel.

Hon. Kayobera Nestor yavuze ko mu myaka 7 azayobora uru rukiko azakora uko ashoboye agasiga rugeze ku rundi rwego mu butabera ibibazo bitagenda neza bigasiragara ari amateka muri uru rukiko.

Hon. Kayobera Nestor yavuze ko Urukiko rwa Afurika y’iburasirazuba rumaze imyaka 20 rushyizweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa