Perezida Biden yemeye kwitwararika ku rubanza rw’umuhungu we
Yanditswe: Wednesday 05, Jun 2024

Mbere y’itangira ry’urubanza rwa Hunter Biden aregwamo gutunga imbunda bitemwe, rwatangiye ku wa Kabiri, ise yasohoye itangazo ryerekanye uburyo ameze nk’ugenda ku magi mu kugerageza ibikirwa bye byo kwiyamamaza.
“Ndi Perezida, ariko kandi ndi n’umubyeyi,” ni ko Perezida Joe Biden yavuze igihe guhitamo inteko y’inyangamugayo zizaca urubanza byatangiraga ku wa Mbere.
Itangazo rye ryanagiye kure mu kwerekana ko ashyigikiye umuhungu we, ushobora gufungwa imyaka 25 kubera kuregwa ko yabeshye ku bijyanye no kuba imbata y’ibiyobyabwenge igihe yuzuzaga amakuru ku ifishi ikoreshwa mu kugura imbunda igendanwa mu ntoki muri 2018.
“Nka Perezida, ntacyo nzavuga ku manza za leta ziri kuba,” uko ni ko yakomeje mu itangazo. ”Ariko nk’umubyeyi, mfite urukundo rutagira iherezo ku muhungu wanjye, icyizere muri we ndetse n’icyubahiro ku mbaraga ze.”
Ibibazo bya Hunter Biden mu biyobyabwenge ni kimomo. Yabiganiriyeho ku mugaragaro ndetse anabyandikaho mu gitabo cy’ubuzima bwe, ibintu yahishuyemo bizakoreshwa nk’ibimenyetso muri uru rubanza.
Joe Biden yigeze kuvuga ku mugaragaro ku bibazo bwite by’umuhungu we. Mu kiganiro mpaka cya mbere yagiranye na Donald Trump muri 2020, yavuze ko “afite ishema” ko umuhungu we rukumbi warokotse.
Yagize ati:“Umuhungu wanjye, kimwe n’abandi bantu benshi muzi mu ngo, yagize ikibazo cy’ibiyobwabwenge. Yararengereye. [Ariko] Yarabikemuye.”
Icyo gihe mu myaka ine ishize, Perezida Biden yasubizaga ku magambo ya Trump mu kiganiro mpaka. Ariko rero ubu, itangazo rye rishobora kuba ukugerageza gucubya ikiri gututumba, aho ibibazo b’amateka by’umuhungu we, ndetse bigera no ku muryango wa Biden ku buryo bugari, bizajya ku karubanda. Ibibazo n’amahano ya Hunter Biden.
Uwahoze ari umugore wa Hunter Biden, Kathleen Buhle, byitezwe ko azatanga ubuhamya muri uru rubanza ku bibazo by’ikoresha ry’ibiyobyabwenge.
Hallie Biden, umupfakazi wa Beau Biden - mukuru wa Hunter Biden wapfuye - na we waje no kujya mu rukundo na Hunter ni we washyize imbunda ivuga mu rubanza ahamenwa imyanda, nawe ari ku rutonde rw’abatangabuhamya b’ubushinjacyaha.
“Ntibigaragara neza rwose,” ibyo bivugwa na Kate Andersen Brower, wanditse ibitabo byinshi ku ba Perezida ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, imiryango abo n’abagore babo.
Kate avuga ko aba Perezida bagize igihe cyo guhangana n’ibibazo by’imiryango yabo mu bihe byahise. Nk’urugero, Bill Clinton na Jimmy Carter bahuye n’ibibazo batewe n’abavandimwe babo.
Cyakora kuba umwana wa Perezida uri ku butegetsi yajya mu rubanza ku byaha bikomeye, ni ibintu bidasanzwe, kandi byatumye Biden yitwararika bikomeye.
Mu mpera z’icyumweru yari kumwe n’uyu muhungu we i Delaware anaguma i Wilmington ku Cyumweru nijoro aho urubanza ruri kubera.
Mu gihe cyo guhitamo abazaca urubanza mu cyitwa ‘jury selection’, umuryango wa Biden wari uhari. Ariko perezida yari yamaze gusubira i Washington. N’ubwo yagaragaje gushyigikira umuhungu we ariko aranagerageza kwitandukanya n’urubanza ubwarwo.
Ariko umugore we, Jill Biden, yagiye mu rukiko ndetse anicara inyuma ya Hunter. Bombi bahoberanye mu gihe cy’akaruhuko ka mugitondo baranongera nyuma y’iburanisha. Yari kumwe n’umugore wa Hunter, Melissa Cohen Biden wari umufashe akaboko asohoka mu rukiko, ndetse na mushiki we, Ashley Biden n’umugabo we.
Jill Biden yashakanye na Perezida nyuma y’urupfu rw’umugore we wa mbere, nyina wa Hunter Biden, waguye mu mpanuka y’imodoka mu 1972 yakomerekeyemo mukuru we Beau. Iyo mpanuka kandi yanahitanye mushiki wabo muto, Naomi.
Perezida ahora avuga kenshi ku buryo umuryango we uri hamwe kandi yawitangiye cyane mu buzima bwe bwa politike.
Avuga ukuntu yafataga gari ya moshi ava i Washington ajya i Delaware buri joro akiri umusenateri kugira ngo abone uko yifuriza ijoro ryiza abana be. Yanditse igitabo ku buryo yifashe mu gahinda kakurikiye urupfu rwa Beau Biden wazize kanseri yo mu bwonko mu 2016 anavuga ku muhangayiko yatewe n’ibyakurikiye urupfu rw’umugore we wa mbere.
None ubu, ibikubiye mu nkuru y’ubuzima bw’umuryango wa Biden bizajya ahagatagara, nk’ubutumwa kuri telefoni hagati ya Hunter Biden n’umuryango we ndetse n’ibyo yaganiriye mu buryo bw’urukundo n’umupfakazi wa Beau.
Hashobora no kuba hari amafoto n’andi makuru atomoye yerekeye uburyo Hunter Biden yakoresheje ikiyobyabwenge cya kokayine (cocaine). Amwe muri ayo makuru yakuwe muri mudasobwa ngendanwa, yaje no gutera impagarara zikomeye mu gihe cy’iminsi ya nyuma y’amatora ya perezida muri 2020.
Urubanza rwa Hunter Biden, ruje rukurikira imwe mu nkuru zikomeye z’amatora ya perezida muri 2024 kugeza ubu, ihamwa ry’ibyaha 34 kuri Donald Trump kubera guhimba inyandiko z’ubucuruzi.
N’ubwo izi manza zombi zitandukanye cyane, ihamwa ry’ibyaha ku mukandida n’ihamwa ry’ibyaha ku mwana w’umukandida, ibi nta kabuza bizatuma izi manza zombi zigereranywa.
Ukuntu abantu barangamiye ibiri kuba ku muryango wa Biden n’ibibazo by’amategeko kuri Hunter Biden, bizatuma itangazamakuru rivana amaso kuri Trump. Kandi ibi bibazo by’amategeko byugarije Hunter bishobora gutuma Biden yirinda kwibasira Trump kubera ibyaha yahamijwe.
Bishobora no kuba ikintu gihuza bikomeye uyu perezida uri mu bikorwa bya nyuma by’akazi ka politike.
“Bizakomerera Biden cyane ku giti cye”, ni ko Brower avuga. “Afite inararibonye mu gutuma ubuzima bwe bwite bitajya mu maso ya rubanda, ariko uyu ni we muhungu asigaranye. Bizamurushya cyane.”
Hari n’ubundi buryo ibibazo by’amategeko bya Hunter Biden bitandukanye n’ibya Trump. Izindi manza eshatu za Trump zishobora kutazatangira mbere y’amatora yo mu kwezi kwa 11.
Ikirego cyo kutishyura imisoro ibarirwa mu madolari miliyoni n’ibihumbi magana ane (1.4000.000) mu gihe cy’imyaka ine gishobora kuba ari cyo kizakomerera perezida kubera ko kiri mu rwego rw’ibyaha bifitanye isano n’umutungo kurusha kuba bifitanye isano no kuba imbata y’ibiyobyabwenge.
Brower ati: “Guhunga imisoro biragoye cyane kubibonera ibisobanuro.”
Hunter Biden naramuka ahamijwe ibyaha muri izi manza zo ku rwego rw’igihugu, biri mu bubasha bwa perezida kumubabarira.
Ibi mu myaka yashize byashoboraga gukomera mu rwego rwa politike, ariko Trump yakoresheje imbabazi ku bantu benshi bateye impaka bamukoreye kandi bisa nk’aho nta kiguzi kinini yishyuye [mu rwego rwa politike].
N’ubwo icyo ari igikorwa Joe Biden nk’umubyeyi ashobora kubona ko bikwiye, yatsindagiye ko umuhungu we ari umwere, White House yatsindagiye ko ibyo bitari kuganirwaho.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *