skol

Perezida Ndayishimiye yarize kubera ruswa yamunze abacamanza mu Burundi

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 August 2021

"Ese nta mpuhwe ndi kurira imbere yanyu?" Ayo n’amwe mu magambo akomeye Perezida w’ u Burundi Evariste Ndayishimiye yavugiye imbere y’abacamanza mu nama yabakhurijemo i Bujumbura.


Perezida Ndayishimiye yababwiye ko umunsi ku munsi yakira ibirego birenga igihumbi by’abaturage baza kumubwira ko batahawe ubutabera n’ubucamanza.

Umuhuza w’Uburundi bari kumwe muri iyo nama yavuze ko 70% by’abaturage bamugeraho ari abazanwa n’uko imanza zabo zicibwa ntizikurikizwe cyangwa zigakurikizwa nabi.

Edouard Nduwimana yavuze kandi ko mu iperereza urwego rwe rwakoze ariko rutarashyirIra hanze icyegeranyo, abarundi bagera kuri 82% badashima uko ubucamanza bukora.

Umukuru w’igihugu Ndayishimiye yabwiye abacamanza ko abanyagihugu "batarira ubusa".

Nk’umucamanza mukuru, Perezida Ndayishimiye yavuze ko yahamagaje inama nkuru y’ubucamanza kugira ngo bige uburyo bakura mu nzira imanza zose zimaze imyaka myinshi zidaciwe cyangwa zidakurikijwe.

Yavuze ko yabajije uko zingana bamubwira ko hari izigera ku bihumbi 20 gusa, ariko atohoje neza asanga zirenga ibihunbi 200.

Mu ijwi asa koko n’ushaka kurira,Perezida w’u Burundi yabwiye abacamanza ati: "Njyewe nageze ku rwego numva ko najya mu isoko nkaririra bose bakambona,naruha ngataha.

Kubona Abarundi bantora ngo mbayobore,ngasanga nta komine n’imwe itabuze abantu 50 barimo bararira, barizwa n’ubutabera ...bose bakarira, none icyo gihugu guhera ku mukuru w’igihugu arira ...icyo gihugu ni icya hehe ...icyo gihugu cyitwa ngo iki?"

Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko `n’ubwicanyi bukorwa mu gihugu buterwa n’abacamanza kuko "ahatari ubucamanza, abaturage bicira urubanza".

Yavuze ko nta banyamahanga bakiza gukorera gahunda zabo mu Burundi kuko abacamanza bajya inama yo kubarira amafaranga yabo kuko batabona "aho babarega".

"Bose bahagaritse kuza. Ahantu hatagira ubutabera haza umunyamahanga gute ngo ashore imari ye? Yibwa ntabone umuburanira?."

Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu n’ubundi burenganzira akunda gutangaza ibyegeranyo bivuga ko ubucamanza bwo mu Burundi bwamunzwe na ruswa ariko ibyo byegeranyo kenshi leta irabuhakana.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

US: Umugabo arasaba indishyi ya $1m kuko mwalimukazi yogoshe umukobwa...

Se w’umukobwa w’imyaka irindwi wogoshwe umusatsi na mwalimu ku ishuri nta...
17 September 2021 0

US: Urukiko rwasubitse iyicwa ry’imfungwa isaba gupfa pasitoro ayirambuyeho...

Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwasubitse iyicwa rya John Henry Ramirez...
10 September 2021 0

Urukiko rwa Paris rwateye utwatsi ubusabe bwa Agathe Kanziga udashaka...

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere Urukiko rw’ubujurire rwa Pasis rwateye...
30 August 2021 0

Perezida Ndayishimiye yarize kubera ruswa yamunze abacamanza mu...

"Ese nta mpuhwe ndi kurira imbere yanyu?" Ayo n’amwe mu magambo akomeye...
25 August 2021 0

RDC: Impirimbanyi yafunzwe izira gushinja ibyaha umugore wa Perezida...

Umuntu wa kabiri wo mu muryango urwanya ruswa muri Repubulika ya Demokarasi...
23 August 2021 0

Umukobwa ushinja R.Kelly yavuze ko baryamanye abizi ko adafite imyaka...

Urubanza rw’umuhanzi wa R&B wo muri Amerika Robert Kelly rwatangiye i...
19 August 2021 0