skol
fortebet

RDC: Abashinwa batatu bafashwe basahura zahabu bakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi

Yanditswe: Wednesday 15, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rukorera mu mujyi wa Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, rwakatiye Abashinwa batatu igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu y’ibihumbi 600 by’Amadolari ya Amerika.

Sponsored Ad

Aba Bashinwa beretswe itangazamakuru tariki ya 4 Mutarama 2025 nyuma yo gufatwa n’abashinzwe umutekano, ubwo bari bafite udupaki 10 twa zahabu n’Amadolari ya Amerika ibihumbi 800.

Ubwo bagezwaga bwa mbere mu rukiko tariki ya 13 Mutarama 2025, Umushinjacyaha Willy Mbayi Mwanza yabashinje kuba muri RDC mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gusahura umutungo kamere w’iki gihugu.

Urukiko kuri uyu wa 14 Mutarama rwabahamije icyaha cyo gukura muri RDC umutungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gukoresha amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gusahura.

Umushinjacyaha Christian Wanduma yatangaje ko yishimiye icyemezo cy’urukiko kuko ari isomo no ku bandi banyamahanga bakorera ku butaka bwa RDC mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati “Icyemezo cy’urukiko ni isomo rikwiye gukangura abandi banyamahanga bakorera ku butaka bwacu nta ruhushya na rumwe.”

Me Arsene Mwaka uri mu banyamategeko bunganira aba Bashinwa, yatangaje ko abakiriya be batanyuzwe n’iki cyemezo, ateguza ko bazajurira.

Leta ya RDC iherutse gufunguza Abashinwa 17 bari barafatiwe muri Kivu y’Amajyaruguru, bashinjwa gusahura amabuye y’agaciro. Ntabwo bizwi niba aba Batatu bazakomeza gufungirwa muri iki gihugu cyangwa se niba bazoherezwa iwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa