RDC igiye kunyonga ikiciro cya gatatu cy’amabandi nyuma yo kwica andi 102
Yanditswe: Monday 06, Jan 2025

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu cyumweru gishize yishe amabandi 102 yakoraga ubujura bwitwaje intwaro, ndetse irateganya kwica andi arenga 70 mu minsi iri imbere; nk’uko Minisitiri w’Ubutabera muri iki gihugu yabitangarije Ibiro Ntaramakuru The Associated Press.
Abishwe nk’uko CNN dukesha iyi nkuru yabyanditse bari hagati y’imyaka 18 na 35, bakaba barimo abari abajura bitwaje intwaro ndetse n’amabandi yo mu mujyi azwi nka “Kulunas”.
Iki gitangazamakuru kivuga ko biciwe muri gereza ya Angenga iherereye mu majyaruguru ashyira Uburenganzira bwa RDC.
48 mu bishwe ngo bishwe mu mpera z’Ukuboza, abandi 57 bicwa mu minsi ibiri ishize.
Umunyamakuru Steve Wembi uzwi mu banye-Congo bakoresha imbuga nkoranyambaga yatangaje ko Minisitiri Constant Mutamba yamubwiye ko nta kiganiro yigeze agirana na Associated Press.
Icyakora CNN yasubiyemo amagambo y’uyu Minisitiri bivugwa ko ari na we uri gukurikirana igikorwa cyo kwica ariya mabandi avuga ko “icyiciro cya gatatu kizicwa, bibiri bya mbere byamaze gufatirwa ingamba zo kwicwa mu gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu.”
Muri Gashyantare umwaka ushize ni bwo RDC yatangaje ko isubijeho igihano cy’urupfu ndetse iniyemeza kugishyira mu bikorwa, mu rwego rwo guhangana n’abagambanira igihugu ndetse n’amabandi yitwaje intwaro.
Kuva icyo gihe abantu batandukanye barimo abasirikare bo mu ngabo za Leta ndetse n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro bagiye bakatirwa urwo gupfa.
RDC iravugwaho kwica ariya mabandi 102, mu gihe inzego z’umutekano z’iki gihugu zimaze iminsi zihiga bukware aba-Kulunas mu mujyi wa Kinshasa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *