RDC: Ubutasi bwa Gisirikare bwafunze Umuganga bumuziza kuvura Abanyamulenge
Yanditswe: Friday 30, Aug 2024
Umuganga witwa Alexis Ndakize afungiye muri gereza y’ubutasi ya gisirikare ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa DRC kuva ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024.
Akurikiranyweho gutwara imiti mu midugudu ituwe ahanini n’abanyamuryango b’Abanyamulenge.
Muganga Alexis Ndakize asanzwe ari umuyobozi w’Ibitaro bya Nyakirango mu itsinda rya Bijombo mu ifasi ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Yatawe muri yombi ku Cyumweru gishize n’ubutasi bwa gisirikare.
Abatangabuhamya berekana ko yafatiwe kuri bariyeri ya Kijaga.
Umwe mu babibonye Ati: “ Bamutaye muri yombi bamushinja guha inyeshyamba za Gumino na Twirwaneho imiti. Yafashwe bavuga ko afite imiti y’abagore, iy’abana ndetse n’inkingo."
Bamwe mu baturage batuye muri ibyo bice, bashinja leta ko ibakorera ivangura ari nayo mpamvu muganga yatawe muri yombi.
Bati: " Bashaka ko abagore bacu bapfa mugihe cyo kubyara. Kuva i Nyakirango werekeza Uvira ni kilometero 60 n’amaguru, ninde uzakiza abagore bacu mu bihe byihutirwa? ”
Aba baturage bo mu bwoko bw’ Abanyamulenge bavuga ko bamaze igihe bafashwe nabi.
SOS Médias Burundi itangaza ko Dr Alexis Ndakize yatawe muri yombi nyuma yo kwamaganwa n’abaganga bo mu bwoko bwa Bafulero mu karere ka Katanga bavuga ko badashaka kubona abaganga ba Banyamulenge muri ako karere. Gusa iki kinyamakuru kiracyakurikirwna iby’aya makuru.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *