RDC: Ubwicanyi buherutse kubera muri Gereza ya Makala bwari bwarahururijwe
Yanditswe: Thursday 12, Sep 2024

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hakomeje kwibazwa ibibazo bijyanye n’ibyabereye muri Gereza Nkuru ya Makala.
Nk’uko inyandiko RFI yagenzuye zibitangaza, umuyobozi wa gereza yari yaraburiye abayobozi ku byago byashoboraga kuba muri Gereza ya Makala mbere y’uko “bagerageza gutoroka” mu ijoro ryo ku itariki ya 1 rishyira ku ya 2 Nzeri, nk’uko abayobozi babivuze, bituma imfungwa 131 zipfa.
Joseph Yusufu Maliki yavuye i Kinshasa ibyumweru bibiri mbere y’uko ibyabereye i Makala biba, agiye i Paris mu Bufaransa, kwivuza. Itike y’indege iteganya gusubira i Kinshasa ku itariki ya 15 Nzeri.
Abamwegereye bemeza ko ihagarikwa rye cyangwa ibikorwa byo kumuhagarika biri gukorwa bidasanzwe, kubera ko ibyo abayobozi ba Congo bavuga ko ari “ugushaka gutoroka” byashoboraga kwirindwa, nk’uko abegereye uyu muyobozi babivuga.
Mu gihe kirenga umwaka, uyu muyobozi wa minisiteri y’ubutabera yamenyesheje Rose Mutombo, wari minisitiri w’ubutabera muri kiriya gihe, ko hashobora kuba ubwigomeke muri Gereza ya Makala ndetse n’umutekano ukaba udahagije. Ariko Joseph Yusufu Maliki ngo nta gisubizo kizima yahawe n’ubuyobozi bwe. Kugeza muri Werurwe 2023, gereza yari ifite abagororwa 11,000 kandi benshi bapfaga bazize indwara zandura.
Ukwezi kumwe nyuma yaho, umuganga wa gereza ni we watanze umuburo ku bucucike bukabije. Mu ibaruwa yanditse, asobanura imfungwa zirundanye, baryamye hasi cyangwa mu bwiherero, ndetse abafunzwe rimwe na rimwe biba ngombwa ko baryama umuntu adashobora guhindukira.
Muri Mutarama 2024, igihe umubare wiyongereye ugera ku mfungwa 14.000, umuyobozi yatanze intabaza kandi yibutsa minisitiri ko byihutirwa gutabara Makala binyuze mu irekurwa ry’agateganyo kugira ngo birinde “ikibi”. Ariko ibi bisa nkaho bitabaye, kuko muri Nyakanga, imfungwa 1.000 zongerewe muri Gereza ya Makala.
SOS
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *