skol

RDC:Uko byagenze ngo Constant MUTAMBA wari Minisitiri yisange mu nkiko

Yanditswe: Thursday 10, Jul 2025

featured-image

Urubanza rwa Constant MUTAMBA,rwabaye kuri uyu wa 9 Nyakanga 2025 i Kinshasa!
Ashinjwa kunyereza hafi Miliyoni 19 z’Amadorali mu kigega Uganda ishyiramo indishyi n’impozamarira ku bantu n’ibyabo bagizweho ingaruka n’intambara ya Kisangani!

Ubwo Constant Mutamba yavaga mu rugo agiye mu rukiko yari yakodesheje abamuherekeza kumushyigikira inzira yose!

Bari bambaye Imipira yanditseho “No au Complot Politique”, ugenekereje mu kinyarwanda iragira iti “Ntitwemere Ubugambanyi bwa Politiki (Mutamba arimo akorerwa)!

Kuva Dosiye yatangira, Mutamba avuga ko hari abashatse kumurangiza ari nabo bazanye iyi Dosiye!

Ashinjwa kurigisa amadorali agera kuri Miliyoni 19 zavuye mu kigega cy’indishyi Uganda ishyuramo impozamarira ku bantu n’ibyabo bagizweho ingaruka n’intambara ya Kisangani!

Ubwo Constant MUTAMBA yari Minisitiri w’Ubutabera bafashe izi Miliyoni mu kigega bavuga ko bagiye kubaka Gereza i Kisangani, ubusanzwe binyuranye n’icyo izi ndishyi n’impozamarira byari bigenewe!

Uretse rero kuba atari nacyo yari agenewe, Komisiyo yakoze ubugenzuzi yaje gusanga Sosiyete yishyuwe izi Miliyoni ko yubatse Gereza itabaho, Gereza ubwayo ntayihari yewe n’ikibanza cyateganyijwe aho yari kubakwa nta gihari! Ni uko induru kuri Mutamba zatangiye komongana!

Constant MUTAMBA akiba Minisitrir yari yarahise yirukana komite yari ishinzwe ikigega cyavuzwe haruguru n’Umupadiri wari uyiyoboye bikavugwa ko yahise ashyiramo abantu be! Nyuma nibwo “Gereza” itarabayeho yubatswe baranishyura!

Dosiye yaratunguranye kuko Mutamba wigaragazaga cyane nk’ukunda cyane ubutegetsi n’igihugu yari yarageze aho avuga ko abanyereza amafaranga ya Leta bakwiye gukatirwa urwo gupfa! Ubu rero nawe yisanze kurwo yaciraga abandi niba koko abantu bareshya imbere y’amategeko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa