RDC: Umuyobozi wa Gereza ya Makala yiciwemo imfungwa 129 ari guhigwa
Yanditswe: Friday 06, Sep 2024
Umuyobozi wa Gereza Nkuru ya Makala iherereye I Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Joseph Yusufu Maliki, yahagaritswe ku mirimo ye Kandi Ari gushskishwa nk’uko amakuru menshi agera kuri RFI abitangaza.
Nk’uko bivugwa, Joseph Yusufu Maliki yatangaje ku wa Gatatu, itariki ya 4 Nzeri, ko arwaye, bityo bikaba byerekana ko adahari muri gereza ya Makala. Icyakora, andi makuru avuga ko yamaze kuva ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ku wa Gatatu, itariki ya 4 Nzeri, Minisitiri Constant Mutamba yahise ajya muri gereza ya Makala gusuzuma urugero rw’ibyangiritse maze atangira iperereza rye.
Minisitiri w’intebe Judith Suminwa na we yagiye muri iyi Gereza nyuma y’ubwicanyi bwahabereye ubwo imfungwa zageragezaga gutoroka izigera ku 129 zikahasiga ubuzima.
Mu buryo bunyuranye n’ibyatangajwe na guverinoma ko habaye kugerageza gutoroka gereza, minisitiri we yamagana abagamije gukora mu nkokora umuhate we wo kugabanya ubucucike muri Gereza.
We yemeza ko uyu ari umugambi wateguwe kandi yasezeranyije ko iki kibazo kizasobanurwa mu byumweru bibiri.
Gutabwa muri yombi no gufatwa ngo bishobora gukomeza mu rwego rw’iperereza ryimbitse.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *