skol
fortebet

Rwa rubyiruko rwafashwe ruri gukubita umuyobozi wa "Neptunez Band" rwakatiye igifungo cy’imyaka 11

Yanditswe: Thursday 12, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye igifungo cy’imyaka 11 n’amezi atandatu Nkuranga Alex Karemera na mugenzi we Soteri Junior Gatera Kagame, nyuma yo guhamwa n’ ibyaha birimo icyo gukubita no gukomeretsa.
Ni ibyaha bakoreye nyiri Neptunez Band ubwo bakubitaga Enoch Aaron Rwagasana, aho bamukutiye ku i Rebero banangiza imodoka ye.
Usibye abo babiri, mugenzi wabo witwa Robert Mutabazi na Kevine Uwera bo bahamijwe ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge, bakatirwa igifungo cy’umwaka umwe. (...)

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye igifungo cy’imyaka 11 n’amezi atandatu Nkuranga Alex Karemera na mugenzi we Soteri Junior Gatera Kagame, nyuma yo guhamwa n’ ibyaha birimo icyo gukubita no gukomeretsa.

Ni ibyaha bakoreye nyiri Neptunez Band ubwo bakubitaga Enoch Aaron Rwagasana, aho bamukutiye ku i Rebero banangiza imodoka ye.

Usibye abo babiri, mugenzi wabo witwa Robert Mutabazi na Kevine Uwera bo bahamijwe ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge, bakatirwa igifungo cy’umwaka umwe.

Imyanzuro y’Urukiko yatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi.Nkuranga na Soteri bahamijwe n’icyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi.

Ku mugoroba wo ku wa 6 Mata 2022 ni bwo RIB yemeje ko yataye muri yombi aba basore baherutse kugaragara bakubita umugabo witwa Enoch Aaron (amazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga) uyu akaba azwi nka nyiri Neptunez Band.

Neptunez Band ni itsinda riri mu akomeye mu gucuranga mu buryo bwa Live mu Rwanda, by’umwihariko rizwi mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction.

Nyuma y’iminsi ine akubitiwe mu muhanda hagati, uyu mugabo ubusanzwe udakunze kugaragara mu itangazamakuru yashyize ubutumwa butabaza ku mbuga nkoranyambaga asaba ubutabera.

Mu butumwa yatambukije yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, uyu mugabo yasabaga RIB na Polisi y’Igihugu kugerageza agahabwa ubutabera nyuma yo gukorerwa urugomo n’abasore babiri bamukubitiye mu muhanda nk’abica inzoka.

Bivugwa ko aba basore bakubise icupa ku modoka ye igenda, ubwo yasohokaga agiye kubaza impamvu yabyo,baramwadukira baramukubita ku buryo bukomeye.

Umwe mu bazi aba basore wagarutse ku rugomo rwabo yagize ati “Ni abantu biyenzaga ku bantu cyane iyo bamaze kunywa. Hari igihe bakubise umusaza utwara taxi baramukomeretsa bikomeye ariko ntibatabwa muri yombi. Hari nubwo bakubise umukobwa w’inshuti yanjye bamukomeretsa ku mutwe ku buryo bukabije nabwo ntihagira urwego rubakurikirana.”

Bivugwa ko aba basore bakunze gukora urugomo bitwikiriye amazina y’iwabo kuko ari abana bo mu bakire bakibeshya ko nta wabaryoza ibyo bakora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa