skol
fortebet

Tanzania: HRW yagaragaje ko Abamasayi babangamiwe na guverinoma

Yanditswe: Thursday 01, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Raporo y’Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu (HRW) ivuga ko Tanzaniya yirukanye mu buryo bw’agahato abo mu bwoko bwa Masayi (Maasai) ku butaka bafata nka gakondo yabo.

Sponsored Ad

Raporo yasohotse ku wa Gatatu, yasanze guverinoma ya Tanzaniya ifite intego yo kwimura abantu barenga 82.000 mu butaka yateganyirije ko buzabungwabungwa bityo bigakurura ba mukerarugendo.

Iyi gahunda yatangijwe muri 2022, igamije kwimura abantu batuye mu gace ka Ngorongoro (Ngorongoro Conservation Area), k’ibisekuruza bya Maasai, kugeza mu mudugudu wa Msomera, uri nko ku birometero 600.

Mu gihe cyo gushaka kubimura ku mbaraga, havutse amakimbirane hagati y’abayobozi n’umuryango wasabwaga kwimuka, ndetse bamwe bakahasiga ubuzuma.

HRW yavuganye n’abantu bagera ku 100, barimo abaturage bari bamaze kwimukira mu mudugudu wa Msomera n’abandi bari bakiri mu bikorwa byo kwimuka, hagati ya Kanama 2022 na Ukuboza 2023.

Mu gihe umuryango w’aba bantu bahora bimuka wa Tanzaniya wemerewe gutura muri parike zimwe na zimwe z’igihugu, abayobozi bavuga ko uko umubare w’abaturage ugenda wiyongera, ugenda wangiza ubuzima bw’inyamaswa zo mu ishyamba.

Raporo ivuga ko yasanze guverinoma irabanje guteguza uyu muryango mbere yo gusabwa kwimuka ngo babanze bitegure, aho bavuze ko batunguwe n’icyo gikorwa.

Aba baturage kandi basobanuriye HRW ihohoterwa ry’uburenganzira bwabo ku butaka, uburezi, ubuzima, n’indishyi ndetse n’ibitero byibasiye abanenga iyi gahunda yo kubimura. Bemeza kandi ko ihohoterwa ryakoreshejwe mu gihe cyo kwimuka, aho abashinzwe umutekano bakoreshwaga na leta mu kubakubita.

HRW yagaragaje abantu 13 bakubiswe bikomeye n’abashinzwe umutekano hagati ya Nzeri 2022 na Nyakanga 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa