skol
fortebet

Ubushinwa: Umugabo wari umaze imyaka 27 afunzwe basanze arengana ararekurwa

Yanditswe: Thursday 06, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wo mu burasirazuba bw’Ubushinwa yagizwe umwere ku cyaha cy’ubwicanyi ahita arekurwa nyuma y’imyaka 27 afunze.
Zhang Yuhuan akomeza kwemeza ko yakorewe iyicarubozo na polisi kugira ngo yemere ko yishe abahungu babiri mu 1993.
Ni we muntu wa mbere mu Bushinwa wafunzwe igihe kinini bagasanga arengana, nyuma yo kumara iminsi 9,778 muri gereza yo mu ntara ya Jiangxi.
Abashinjacyaha bongeye gufungura dosiye ye bavuze ko mu kwemera icyaha kwe harimo kunyuranya kwinshi, kudahuye n’icyaha (...)

Sponsored Ad

Umugabo wo mu burasirazuba bw’Ubushinwa yagizwe umwere ku cyaha cy’ubwicanyi ahita arekurwa nyuma y’imyaka 27 afunze.

Zhang Yuhuan akomeza kwemeza ko yakorewe iyicarubozo na polisi kugira ngo yemere ko yishe abahungu babiri mu 1993.

Ni we muntu wa mbere mu Bushinwa wafunzwe igihe kinini bagasanga arengana, nyuma yo kumara iminsi 9,778 muri gereza yo mu ntara ya Jiangxi.

Abashinjacyaha bongeye gufungura dosiye ye bavuze ko mu kwemera icyaha kwe harimo kunyuranya kwinshi, kudahuye n’icyaha cyakozwe.

Yarekuwe asohoka muri gereza aridegembya nyuma y’uko urukiko rutegetse ko nta bimenyetso bihagije bishimangira igihano yahawe.

Abakurikirana ibyo mu Bushinwa bavuga ko iki gihugu kiri gutera intambwe mu kurekura abafunze barenganyijwe, gusa ngo ni abahamijwe ibyaha bisanzwe, si abafungiye politiki.

Amashusho yo mu binyamakuru mu Bushinwa yerekanye Bwana Zhang mu byishimo hamwe na nyina w’imyaka 83 n’uwahoze ari umugore we, nyuma y’uko arekuwe ku wa kabiri.

Guhatira abantu kwemera ibyaha mu Bushinwa

Ingingo za Celia Hatton, Umwanditsi mukuru wa BBC muri Aziya - Pasifika

Ni ikintu kizwi na buri wese mu Bushinwa ko polisi ikoresha iyicarubozo rishoboka, nko kubuza umuntu gusinzira, kumutwikisha isegereti, kugira ngo ukekwaho icyaha acyemere. Mu bihe byashize, imanza nyinshi zacibwaga bahereye gusa kuri uko "kwemera icyaha".

Kuva mu 2010, igihano cyo gupfa ubu cyemezwa gusa n’Urukiko rw’Ikirenga, ndetse ubu hari ubushake buboneka bwo guca imanza hadashingiwe gusa ku kwemera icyaha k’uregwa.

Gusa imiterere y’ubucamanza mu Bushinwa ifite imbogamizi. Mu ntara nyinshi, polisi ihora ku gitutu cyo "gukemura" dosiye, kenshi ikerekana abashinjwa ariko bikaboneka ko abashinjwa ibya politiki n’abo mu bwoko bwa ba nyamuke bafatwa nabi.

Hari abantu bafatwa bakekwaho ibijyanye na politiki bagakorerwa ibazwa mu buryo butazwi butagenwe n’ubucamanza. Ibintu byose biba bishoboka mu ibazwa rikorewe ahantu nk’aho.

Birashoboka cyane ko Ubushinwa buzahindura uko bufata abakekwaho ibyaha bisanzwe kurusha ababoneka nk’abagerageza kunaniza ubutegetsi bw’ishyaka rya Gikomunisti.

Uwahoze ari umugore we, Song Xiaonyu, yabyaranye abana babiri na Zhang mbere y’uko abona gatanya mu myaka 11 ishize. Yashatse undi mugabo ariko akomeza gufasha uwari umugabo we kujurira.

Madamu Song ati: "Narishimye cyane numvise umwanzuro w’urukiko."

Bwana Zhang yabwiwe n’urukiko ko akwiriye indishyi z’akababaro kubera gufungwa icyo gihe cyose arengana.

Wang Fei, umunyamategeko wa Zhang, yabwiye ikinyamakuru Daily China ati: "Nzaganira n’umukiliya wanjye impozamarira akeneye uko ingana. Turashaka kandi no gusaba ko abamuciriye urubanza rwo kumurenganya bazabiryozwa."

Akaga kagwiriye Bwana Zhang mu kwezi kwa cumi mu 1993 ubwo imibiri ibiri y’abana b’abahungu yabonekaga mu kidendezi cy’amazi ahitwa Jinxian.

Bwana Zhang wari umuturanyi w’abapfuye ni we waketsweho kubica, ahita afungwa.

Mu kwezi kwa mbere mu 1995, urukiko rwaho rwamuhamije icyaha rumukatira urwo gupfa, ariko ruvuga ko icyo gihano kivunjwamo gufungwa burundu kuko yari amaze imyaka ibiri afunze.

Bwana Zhang avuga ko mu gihe cy’ibazwa yakorewe iyicarubozo na polisi ngo yemere icyaha, ariko ko yemezaga ko ari umwere.

Nubwo ubujurire bwe nyuma bwagiye bwangwa, mu 2019 urukiko rukuru rwemeje gusubiramo urubanza rwe, maze mu kwezi gushize kwa karindwi abashinjacyaha barwo basaba ko Zhang arekurwa kuko nta bimenyetso.

Umwanzuro w’umucamanza Tian Ganlin w’urukiko rukuru ugira uti: "Twasubiyemo ibyahereweho tubura ikimenyetso gihamya icyaha Zhang. None twemeje ubusabe bw’umushinjacyaha, dutangaje ko Zhang ari umwere."

Gusa uwishe abo bana babiri mu 1993 we ntaramenyekana.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa