skol
fortebet

Umugore wa El Chapo yemeye ko yafatanyije n’umugabo we gucuruza ibiyobyabwenge

Yanditswe: Friday 11, Jun 2021

Sponsored Ad

Umugore w’Umunya-Mexique Joaquín "El Chapo" Guzmán wamenyekanye cyane mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, yemeye ibyaha birimo n’ubufatanyacyaha mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Sponsored Ad

Ubwo yari mu rukiko rw’i Washington, Emma Coronel Aispuro, w’imyaka 31, yemeye ko yafashije Guzmán mu itsinda rya Sinaloa ry’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ndetse akamufasha no gutoroka gereza mu 2015.

Ashobora gukatirwa gufungwa burundu ndetse agacibwa amande agera kuri miliyoni 10 z’amadolari (agera kuri miliyari 9 y’u Rwanda).

Guzmán, w’imyaka 63, ubu arimo gukora igifungo cye cya burundu muri gereza yo muri leta ya Colorado, kubera ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge ndetse n’ikoreshwa ry’amafaranga afite inkomoko mu byaha (iyezandonke).

Abategetsi bavuga ko itsinda rya Sinaloa ryari ryo rya mbere rikomeye ryagemuraga ibiyobyabwenge muri Amerika.

Coronel Aispuro yagaragaye mu rukiko yambaye umwenda w’icyatsi kibisi w’ipantalo ifatanye n’ishati (jumpsuit) n’agapfukamunwa k’ibara ry’umweru, ubwo yemeraga icyaha imbere y’umucamanza Rudolph Contreras wo mu rukiko rw’akarere.

Yemeye ibyaha bitatu by’ubufatanyacyaha mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ubufatanyacyaha mu iyezandonke ndetse no kujya mu bucuruzi bw’itsinda ry’ibiyobyabwenge rya Sinaloa.

Coronel Aispuro - wagiranye amasezerano n’urukiko kugira ngo yemere icyaha - yanemeye ko yagize uruhare mu gutoroka gereza k’umugabo we mu 2015.

Hanze y’urukiko, Jeffrey Lichtman wunganira Coronel Aispuro yagize ati: "Arishimye [aranezerewe] cyane kuba ibi ashoboye kubivuga bikamuvamo".

"Ntiyari yiteze ko azafungwa nyuma yuko umugabo we akatiwe gufungwa burundu, rero birumvikana ko iki ari igihe kigoye. Ariko tugiye kukirenga".

Yafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Dulles International Airport i Washington DC mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Emma Coronel Aispuro ni nde?

Coronel Aispuro afite ubwenegihugu bw’Amerika n’ubwa Mexico (Mexique).

Yigeze kwegukana ikamba ry’ubwiza (Miss), yahoze kandi ari umunyeshuri wigaga itangazamakuru ndetse ni n’umubyeyi w’abana babiri b’impanga (cyangwa amahasa mu Kirundi) yabyaranye na Guzmán.

Nkuko bikubiye mu biganiro mbere yagiranye n’ibitangazamakuru byo muri Amerika, yahuye bwa mbere n’uwo waje kuba umugabo we bahuriye mu rubyiniro, yari afite imyaka 17 na ho we afite imyaka 49.

Yitabiriye hafi buri munsi w’iburanisha mu rubanza rw’umugabo we rwamaze amezi atatu rubera i New York, aho yumviye ibivugwa bijyanye n’ubwicanyi no gufata abagore n’abakobwa ku ngufu byakozwe n’umugabo we.

Yumva kandi ukuntu ngo umugabo we yajyaga amuneka akananeka n’abandi bagore be bo ku ruhande.

Yakunze kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru mu gihe cy’urubanza rw’umugabo we.

Igihe kimwe, yagaragaye aseka ubwo umwe mu bagore bo ku ruhande ba Guzmán yatangaga ubuhamya arira.

Ku wundi munsi, we na Guzmán bagaragaye bambaye amakoti ameze kimwe, abantu benshi babibona nk’uburyo bwo gutanga ubutumwa ko bashyize hamwe.

Mu gihe cy’urubanza cyose yakomeje gushyigikira Guzmán, ku musozo warwo agira ati:

"Ntabwo nzi umugabo wanjye nk’umuntu barimo kugerageza kwerekana ko ari ko ameze, ahubwo mwemera [mwubaha] nk’umuntu nahuye na we, umuntu nashakanye na we".

Coronel Aispuro yari akiri umukobwa w’umwangavu ubwo yashakanaga na Guzmán mu 2007.

Se witwa Inés Coronel Barreras, yakoreye Guzmán nk’umwe mu bamwungirije bo ku rwego rwo hejuru, mbere yuko atabwa muri yombi muri Mexico mu 2013.

Guzmán yavutse mu muryango ucyennye wo muri leta ya Sinaloa iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Mexico.

Ubucuruzi bwe bw’ibiyobyabwenge bwarakomeye cyane kuburyo mu 2009 yaje ku rutonde rw’ikinyamakuru Forbes rw’abaherwe b’abagabo ba mbere ku isi ari ku mwanya wa 701, n’umutungo wagereranywaga ko ugera kuri miliyari 1 y’amadolari y’Amerika.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa