skol
fortebet

Umukobwa ushinja R.Kelly yavuze ko baryamanye abizi ko adafite imyaka y’ubukure

Yanditswe: Thursday 19, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Urubanza rw’umuhanzi wa R&B wo muri Amerika Robert Kelly rwatangiye i Brooklyn muri New York humvwa umukobwa wa mbere muri batandatu bamushinja.

Sponsored Ad

Iki cyamamare kiraregwa ubuhemu, ihohotera rishingiye ku gitsina na ruswa, ibyaha we yakomeje guhakana.

Ibi byaha biramutse bimuhamye ashobora gufungwa imyaka ibarirwa muri za mirongo.

Umutangabuhamya wa mbere, Jerhonda Johnson Pace, yabwiye inteko y’abacamanza ko R.Kelly yari azi neza ko ataragira imyaka y’ubukure ubwo bakoraga imibonano mpuzabitsina mu 2009 i Chicago, aho iyo myaka ari 17.

Uyu mukobwa ubu w’imyaka 28, yavuze ko bwa mbere yabwiye R.Kelly ko afite imyaka 19, ariko akaza kumubwira imyaka ye nyayo umunsi bakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere.

Jerhonda wemera ko icyo gihe yari umufana wa R.Kelly yabwiye urukiko ati: "Numvise bidakwiye. Numvise ntari mu kuri, ko nkwiye kumubwira imyaka yanjye.

"Yarambajije ati ’Ibyo bishatse kuvuga iki?’ ambwira ko mbwira buri wese ko mfite imyaka 19 - kandi nifata nk’ufite 21."

Kelly aregwa ko yari akuriye itsinda ry’abakora amabi mu myaka 20 aho yinjizaga abagore n’abakobwa batarageza imyaka y’ubukure mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina.

Mu kwiregura, umunyamategeko wa R.Kelly witwa Nicole Blank Becker yavuze ko abavugwa ko yabagiriye nabi amatsinda y’abantu barakaye gusa, mbere bemeye ko baryamana mbere yo ’kumuhinduka’.

Yabwiye urukiko ati: "Ntiyigeze abinjiza mu itsinda runaka. Bari abafana. Baje bamugana." Yongeraho ko bamwe muri bo bagiranye "ibihe byiza" kandi "igihe kirekire".

Nicole Becker yagaragaje umukiliya we nk’uwagiriwe nabi n’abagore, avuga ko bamwe baryohewe no "kugira ishema ryo kubwira inshuti zabo ko bari kumwe n’icyamamare."

Abashinjacyaha ariko bo bagaragaza Kelly nk’umugabo "wakoresheje ibinyoma, gutera ubwoba no gukoresha imbaraga mu kwibasira abo yagiriye nabi akirinda ko abiryozwa imyaka myinshi".

Umushinjacyaha Maria Melendez yatangiye agira ati: "Uru ni urubanza rw’umugizi wa nabi, uru si urubanza rw’icyamamare gikunda ibirori cyane".

Madamu Melendez yavuze ko uyu muririmbyi yakoresheje abacunga umutekano we, abashoferi, abanyamategeko n’abacungamari mu guhisha ibyaha aregwa.

Yavuze kandi ko yahaye ruswa bamwe mu baregwa akabafotora akanabafata amashusho bari gukora imibonano maze akabakangisha ko ashobora gusohora ayo mashusho.

Kelly ntabwo aregwa hano gusa, aramutse arekuwe yakurikiranwa ku byaha bisa n’ibi yarezwe no muri leta za Illinois na Minnesota, ariko akabihakana.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa