Umwana w’imyaka 15 akurikiranweho gukoresha umupira uriho ifoto ya perezida nk’urupapuro rw’isuku
Yanditswe: Thursday 26, Sep 2024

Umwana w’imyaka 15 y’amavuko mu gihugu cya Gabon , afunze azira gukoresha mu bwiherero umupira uriho ifoto y’umukuru w’igihugu.
Igi Polisi cy’ahitwa Port-Gentil , umurwa mukuru w’ubukungu w’igihugu cya Gabon, nicyo cyafunze uyu mwana w’imyaka 15 nyuma yahoo yishyiriye amashusho kuri Facebook yihehesha t-shirt iriho ifoto ya Perezida w’Inzibacyuho, Brice Clotaire Oligui Nguema.
Igikorwa cy’uyu mwana utaruzuza imyakay’ubukure cyarakaje abantu benshi muri Gabon, aho abashyigikiye ubutegetsi basabye ko akurikiranwa byihariye.
Amakuru yavuye mu iperereza avuga ko icyateye uyu mwana gukora ibi ,ari uko yifuzaga kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga.
Sydney Moussavou Kouma ufite imyaka 15 y’amavuko nyuma yo kwigaragaza muri ubwo buryo, Polisi yahise imushakisha imuta muri yombi ngo atange ibisobanuro byimbitse ku cyamuteye gukora video nk’iyo isebya umukuru w’igihugu.
Iyi video yahise ikwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza Sydney Moussavou Kouma wayikoze yerekana t-shirt iriho ifoto ya Perezida Brice Clotaire Oligui Nguema, Nyuma akagaragara amanura ipantaro noneho akihehesha uyu mwenda.
RFI yanditse ko uyu mwana yajyanwe ku biro bya Guverineri w’Intara ya Moyen-Ogooué, Paul Ngom Ayong, aho imbere ye yasabye imbabazi Gen. Oligui Nguema. ati: "Ndasaba imbabazi Perezida w’inzibacyuho. Ntabwo nasuzumye uburemere bw’ikibi namukoreye."
Yashinjwe guhindanya isura y’umukuru w’igihugu
Uyu munyeshuri, Sydney Moussavou Kouma ni umwuzukuru wa Perefe wa Etimboué, Junior Boulikou, na we wasabye imbabazi cyane .
Ati: "Nahuye n’iki kibazo kibabaje kandi gikomeye, ndashaka gusaba, mu bushobozi bwanjye bubiri nka sekuru w’uregwa na Perefe wa Etimboué, imbabazi Abayobozi ba Repubulika, bayobowe na Perezida wa Repubulika, Umukuru w’igihugu na Brig. Gen. Brice Clotaire Oligui Nguema ".
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *