skol
fortebet

Urubanza rwa Kabuga Felicien rwabaye ruhagaze kubera ubuzima bwe

Yanditswe: Saturday 11, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abacamanza mu rukiko mpanabyaha rwa ONU ruri i La Haye mu Buholandi babaye bahagaritse urubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bafashe icyo cyemezo kugira ngo Bwana Kabuga asuzumwe niba ubuzima bwe bwifashe neza ku buryo yakomeza kuburana.
Mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize ubwo uru rubanza rwatangiraga, abashinjacyaha bamushinje kuba yarakoresheje radiyo ye (RTLM) mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi.
Yashnjwe kandi kuba yarahaye imipanga (...)

Yashnjwe kandi kuba yarahaye imipanga imitwe y’abicanyi – ibyo byaha Bwana Kabuga arabihakana.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru,abunganizi ba Bwana Kabuga basabye ko urubanza rw’uyu musaza w’imyaka 88 ruhagarikwa bavuga ko afite uburwayi buzwi nka ’dementia’ (uburwayi mu biburanga harimo kwibagirwa cyane).

Félicien Kabuga yafatiwe mu mujyi wa Paris mu myaka itatu ishize, nyuma yo kumara imyaka irenga makumyabiri ashakishwa n’ubutabera.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa