skol
fortebet

Urubanza rwa Kabuga Félicien rwahinduriwe umucamanza

Yanditswe: Tuesday 10, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwinjije Umucamanza Margaret M. deGuzman mu rubanza rwa Kabuga Félicien, ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri iyi minsi IRMCT iri mu kababaro kubera urupfu rw’Umucamanza Elizabeth Ibanda-Nahamya ukomoka muri Uganda, wapfuye ku itariki ya 5 Mutarama 2023 ku myaka 70.
Ubwo urubanza rwa Kabuga rwatangiraga, Perezida w’Urwego yagize Elizabeth Ibanda-Nahamya umwe mu bacamanza (...)

Sponsored Ad

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwinjije Umucamanza Margaret M. deGuzman mu rubanza rwa Kabuga Félicien, ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iyi minsi IRMCT iri mu kababaro kubera urupfu rw’Umucamanza Elizabeth Ibanda-Nahamya ukomoka muri Uganda, wapfuye ku itariki ya 5 Mutarama 2023 ku myaka 70.

Ubwo urubanza rwa Kabuga rwatangiraga, Perezida w’Urwego yagize Elizabeth Ibanda-Nahamya umwe mu bacamanza baburanisha uru rubanza, icyo gihe ashyira Umucamanza Margaret M. deGuzman ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu bacamanza b’ingoboka.

Umucamanza Elizabeth Ibanda-Nahamya yapfuye urubanza rugeze mu mizi, kuko urukiko rumaze iminsi rwumva abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha, bagarutse ku ruhare rwa Kabuga mu bihe byagejeje kuri Jenoside, cyane cyane binyuze mu icengezamatwara ryakozwe na RTLM, radiyo yagize uruhare mu gushinga ndetse akayibera perezida.

Mu cyemezo cya Perezida w’inteko iburanisha, Umucamanza Iain Bonomy, kuri uyu wa 10 Mutarama 2022, yabanje gushima umusanzu Elizabeth Ibanda-Nahamya yatanze mu butabera mpuzamahanga, no mu mirimo y’Urwego muri uru rubanza.

Yakomeje ati "Bijyanye n’uko amategeko agenga imiburanishirize ateganya ko urubanza ruhita rukomezanya n’umucamanza w’ingoboka agasimbura utagishoboye gukomeza imirimo, ku bw’iyo mpamvu, bijyanye n’ingingo ya 19 y’aya mategeko, urubanza rugomba gukomezanya n’Umucamanza Margaret M. deGuzman, agasimbura Umucamanza Elizabeth Ibanda-Nahamya."

Kuva ku wa Mbere, tariki ya 9 Mutarama kugera ku wa Gatatu tariki ya 18 Mutarama 2023, ku mashami ya IRMCT i Lahe na Arusha hateganyijwe ibitabo abantu bashobora kwandikamo ubutumwa bw’akababaro kubw’urupfu rw’umucamanza Ibanda-Nahamya.

Bisabwe n’umuryango we, umurambo w’Umucamanza Ibanda-Nahamya uzashyirwa ku ishami rya IRMCT ry’i Haye, ku wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2023, hagati ya saa tanu na saa munani z’amanywa, kugira ngo asezerweho bwa nyuma.

Umuhango wo kumushyingura uzaba nyuma, mu gihugu akomokamo cya Uganda.

Biteganyijwe ko urubanza rwa Kabuga rugomba gukomezanya n’abacamanza batatu, Iain Bonomy nka perezida w’inteko y’abacamanza, hamwe n’abacamanza bagenzi be Mustapha EI Baaj na Margaret M. deGuzman.

IRMCT yatangaje ko bakimara kumva inkuru y’urupfu rwe, Abacamanza bagenzi be bari kumwe mu Nteko y’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo iburanisha urubanza rwa Félicien Kabuga, bavuze ko "bababajwe n’urupfu rutunguranye rwa mugenzi wabo bemeraga cyane ndetse bakubaha kandi ko Urugereko ruzahora rwibuka umurava n’uruhare ntagereranywa Umucamanza Ibanda-Nahamya yagaragaje mu mirimo yarwo mu myaka irenga ibiri ishize".

Ibanda-Nahamya yabaye Umucamanza wa IRMCT muri Werurwe 2018, ashimirwa ko yagaragaje ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru mu manza zikomeye. Muri izo manza harimo urwa Ratko Mladić mu bujurire , wari colonel-general muri Bosnia.

Kabuga wari umunyemari ukomeye mu Rwanda, yafatiwe Asnières-sur-Seine, mu Bufaransa, ku itariki ya 16 Gicurasi 2020.

Aregwa ibyaha bya jenoside, guhamagarira abantu, mu buryo butaziguye kandi mu ruhame, gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itoteza rishingiye ku mpamvu za poritike, itsembatsemba, n’ubuhotozi nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

IVOMO:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa