skol
fortebet

Urukiko rwateye utwatsi ikirego cya Rusesabagina kuri sosiyete y’indege yamugejeje i Kigali

Yanditswe: Wednesday 04, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rwa Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwateye utwatsi ikirego cya Paul Rusesabagina warusabaga kuburanisha sosiyete y’indege ya GainJet Aviation S.A yo mu Bugereki, ashinja kugira uruhare mu mugambi yise uwo kumushimuta.

Sponsored Ad

Indege yihariye y’iyi sosiyete ni yo yageje Rusesabagina i Kigali tariki ya 28 Kanama 2020, ubwo yatabwaga muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba bikomoka ku bitero umutwe witwaje intwaro wa FLN wagabye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu.

Muri uko kwezi, Rusesabagina wiyita impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu yavuye muri Texas, ajya i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, afata indege bwite ya GainJet, yibwira ko imujyanye mu Burundi guhura n’abarwanyi ba FLN, gusa mu buryo bwamutunguye yisanga ku kibuga cy’indege cya Kigali.

Umuvugabutumwa Niyomwungere Constantin ukomoka mu Burundi yasobanuriye urukiko ko ari we wayobeje Rusesabagina bahoze ari inshuti, yisanga mu Rwanda, kuko atashoboraga kumuhishira nyuma yo kumenya ko yagize uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.

Imbere ya Rusesabagina mu rukiko, Niyomwungere yagize ati "Ndabivuga yumva. Kubera intimba yo kubona ibyo bakoze n’amarira y’abana, naravuze nti ’Reka mbikore’. Nkora opération yose uko yari ikwiye, umugabo yari yishimye cyane, yibwira ko agiye kubonana n’abantu be."

Rusesabagina n’umuryango we utuye mu mujyi wa San Antonio muri Texas batanze ikirego muri iyi Leta mu Ukuboza 2020, basobanura ko abakozi b’iyi sosiyete barimo umupilote Alexandros Karpouzis na Louiza Boukla wari ushinzwe kwita ku bakiriya bamubeshye ko indege yajyaga mu Burundi, nyamara yarajyaga mu Rwanda, aho yafungiwe imyaka ibiri n’igice.

Muri iki kirego, Rusesabagina n’umuryango we bagaragaje ko GainJet yanze kubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga imikorere yayo ndetse n’inshingano ifite ku bakiriya bayo, basaba ko urukiko rwa Texas rwayiburanisha, ikabiryozwa.

Urukiko rwahaye abareze umwanya kugira ngo bashakishe ibimenyetso byakwemeza niba rufite ububasha bwo kuburanisha iyi sosiyete, ariko nta kimenyetso na kimwe batanze kigaragaza ubwo bubasha.

Basobanuye gusa ko iyi sosiyete yahindaguye igihe indege yagombaga guhagurukira, ntiyatanga ibisobanuro, inarenga ku mabwiriza agenga amakuru y’umukiriya.

GainJet yateye utwatsi iki kirego, isobanura ko urukiko rwa Texas rudafite ububasha bwo kuyiburanisha kuko ari sosiyete yo mu mahanga, kandi ikaba itanakorera muri iyi Leta.

Rusesabagina yagaragaje ko ingaruka z’ibikorwa bya GainJet zageze muri Leta ya Texas kubera ko ari umuturage wayo, gusa rwagaragaje ko ibyo atari byo biruha ububasha bwo kuburanisha iyi sosiyete.

Urukiko rwa Texas rwashimangiye ko kugira ngo ruburanishe urubanza nk’uru, bisaba ko ibikorwa by’uregwa biba byarayikorewemo. Rwasobanuye ko kuri dosiye ya Rusesabagina, bigaragara ko ibyo ashinja GainJet bishobora kuba byarakorewe ku bundi butaka.

Rusesabagina hamwe na bagenzi be bahoze muri FLN bafungiwe mu igororero rya Nyarugenge, bafungurwa muri Werurwe 2023 nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame. Yabanje kwakirwa na Leta ya Qatar, abona gusubira mu rugo rwe i San Antonio.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa