US: Abavandimwe babiri bateye ubwoba umusore kugeza ubwo yiyahuye bakatiwe
Yanditswe: Friday 06, Sep 2024

Abavandimwe babiri bo muri Nigeria bibasiye umusore w’imyaka 17 ukomoka muri Michigan muri Amerika bakamutera ubwoba ko bazashyira hanze ubwambure bwe kugeza ubwo yiyahuye bakatiwe imyaka 17 y’igufungo.
Abo bavandimwe ni Samuel Ogoshi, w’imyaka 24, na Samson Ogoshi, 21, b’i Lagos, bashutse umusore witwaga Jordan DeMay ku mbuga nkoranyambaga, biyitira umukobwa agera aho aboherereza amafoto yambaye ubusa – maze batangira kuyamukangisha.
Ibyaha byo gukangisha abantu amashusho y’ubwambure bwabo ni bimwe mu byiganje muri iki gihe byibasira abakoresha ikoranabuhanga.
Byageze aho Jordan yiyahura kuko yatinyaga igisebo no gukomeza guteshwa umutwe n’aba basore .
Ni ubwa mbere abanya-Nigeria bakatiwe muri Amerika kuri iki cyaha cyizwi nka ‘Sextortion’,
Mu rukiko, Jenn Buta, nyina wa Jordan, yararize ubwo yarimo asoma ingingo y’uwahemukiwe afashe amafoto y’umuhungu we, agira ati: “Ndashegeshwe ”.
Jordan DeMay yari umusore uzwi cyane ku ishuri rye mu mujyi wa Michigan, Samuel na Samson bamwoherereje ubusabe bwo kuba inshuti kuri Instagram ariko bigira nk’umukobwa mwiza ,maze batangira guteretana.
Uyu muhungu amaze kuboherereza amashusho y’ubwambure bwe, batangiye kumutera ubwoba ngo aboherereze amadorari cyangwa bayakwirakwize kuri internet, bayahe n’inshuti ze, niba atobikoze.
.
Jordan yohereje ayo yari ashoboye yose kugeza ubwo ababwiye ko aziyahura nibaramuka bakwirakwije ya mashusho ye.
Abunganizi bavuze ko aba bavandimwe ibyo bakoze babiterwaga no gukoresha ibiyobyabwenge kandi ko gushuka abantu muri buriya buryo ari umuco muri Nigeria.
Umucamanza yavuze ko ibyaha bakoze ari “ugusuzugura ubuzima bikabije” cyane ko bakomeje no kubikora nyuma yo kumenya ko Jordan yapfuye.
Aba bavandimwe bombi basabye imbabazi umuryango wa Jordan.
Samson Ogoshi yagize ati: “Ndasaba imbabazi uyu muryango. Twafashe icyemezo kibi cyo gukorera amafaranga nabi, iyaba nari kubihindura”.
Si ubwa mbere Abanyanigeria bavuzwe mu bushukanyi bukoresheje ikoranabuhanga – nubwo atari bonyine babikora.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *