skol

US: Yakuweho icyaha nyuma y’imyaka 42 afunzwe arengana

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 November 2021

Umugabo wo muri leta ya Missouri wafunzwe mu 1978 yabeshyewe yakuweho icyaha aranarekurwa.

Kevin Strickland wimyaka 62, yakomeje kuvuga ko arengana kuva ubwo yafatwaga afite imyaka 18. Yakatiwe gufungwa muri Kamena 1979.

Hanze y’urukiko, Strickland yagize ati: "Sinibazaga ko uyu munsi uzagera."

Niko gufungwa igihe kirekire cyane ku muntu urengana kwabayeho mu mateka y’iyi leta, ariko mu mategeko yayo ashobora kutabona impozamarira mu mafaranga.

Imibare y’ikigo cya leta National Registry of Exonerations ibarura abakuweho ibyaha kuva mu 1989, yerekana ko Strickland ari uwa karindwi mu bafunzwe igihe kirekire cyane ku maherere.

Kuwa kabiri, umucamanza yategetse ko Strickland arekurwa ako kanya, nyuma y’iminsi 15,487 afunze.

Abanyamategeko bo muri Midwest Innocence Project bakoze akazi k’amezi kugira ngo arekurwe, babwiye BBC ko "bishimye birenze" kubera iyi nkuru.

Mu itangazo, Tricia Rojo Bushnell ukuriye uwo mushinga yagize ati: "Twari twizeye ko umucamanza wese uzareba ibimenyetso azabona ko Bwana Strickland arengana kandi ibyo ni uko byagenze."

Yongeraho ati: "Nta kintu cyamusubiza imyaka 43 yatakaje akaba atashye iwabo muri leta itazamwishyura n’igiceri ku gihe bamwambuye. Ubwo si ubutabera."

Leta ya Missouri iriha gusa imfungwa zakuweho icyaha ku bimenyetso bya DNA, ntishingira ku buhamya bw’abantu, nk’uko Midwest Innocence Project ibivuga.

Uko yafunzwe abeshyewe n’uwarokotse

Strickland yakatiwe gufungwa burundu nta burenganzira bwo gusubirishamo mbere y’imyaka 50, hari nyuma y’uko ashinjwe ubujura bwiciwemo abantu muri Kansas City bwabaye tariki 25 Mata (ukwa kane) 1978.

Muri iryo joro, abagizi ba nabi bane barashe abantu batatu barabica babasanze mu nzu; Sherrie Black, wari ufite imyaka 22, Larry Ingram, 22, na John Walker, 20.

Uwa kane - Cynthia Douglas w’imyaka 20 - yarakomeretse yigira nk’aho yapfuye arokoka atyo.

Mu guhitamo hagati ye n’umusore ukundana na mushiki we, polisi yafashe Strickland wari ufite imyaka 18 maze nk’uko bivugwa ihatira Cynthia Douglas kumuhitamo ku murongo w’abandi bakekwaho kuba muri abo bagizi ba nabi.

Strickland yabwiye polisi ko ibyo byabaye we yibereye mu rugo areba televiziyo. Nta kimenyetso gifatika cyashingiweho mu kumuhamya ibyaha.

Urubanza rwe rwa mbere mu 1979 rwarangiye abacamanza bananiwe kumvikana, nyuma y’uko umucamanza umwe w’umwirabura muri 12 bamuburanishije atambamiye umwanzuro w’urukiko.

Ku rubanza rwe rwa kabiri, inteko y’abacamanza bose b’abazungu yahamije Strickland ibyaha by’ubwicanyi.

Hashize imyaka myinshi, Cynthia Douglas yarisubiye ku buhamya bwa wenyine bwashingiweho, yandikira Midwest Innocence Project ko "ibintu bitari bisobanutse icyo gihe, ariko ubu nzi byinshi kandi ndashaka gufasha uyu muntu niba bishoboka."

Cynthia yapfuye mbere y’uko ahamya mu buryo bwemewe ko akuyeho ubuhamya bwe bushinja Strickland, ariko nyina, mukuru we n’umukobwa we bose bahamirije urukiko ko "yahisemo umuntu utari we".

Abashinjacyaha batangiye gusubiramo urubanza rwa Strickland mu Ugushyingo (11) gushize, maze - bashingiye ku itegeko rishya rya Missouri - basaba ko ahita agirwa umwere kandi akarekurwa.

Mu mwanzuro wo kuwa kabiri, umucamanza James Welsh yaranditse ati: "Muri ibi bintu byihariye byabaye, urukiko rwanzuye ko guhamya icyaha Strickland bidafite ishingiro ku buryo byagumaho."

Rojo Bushnell wa Midwest Innocence Project yavuze ko ibyabaye "byerekanye uburyo bigoye cyane izo nzego gukosora ikosa. Umushinjacyaha yemeye ko Strickland arengana ariko byafashe amezi. Ntibikwiye kuba bikomeye gutyo."

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

US: Yakuweho icyaha nyuma y’imyaka 42 afunzwe arengana

Umugabo wo muri leta ya Missouri wafunzwe mu 1978 yabeshyewe yakuweho...
24 November 2021 0

RDC: Urukiko nta bubasha rufite bwo kuburanisha uwari Minisitiri...

Urukiko rurinda iremezo ry’itegekonshinga rwo muri Repubulika ya Demokarasi...
16 November 2021 0

Abasirikare babiri ba Uganda bakatiwe urwo gupfa muri Somalia

Abasirikare batanu ba Uganda bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Ubumwe...
15 November 2021 0

Ubufaransa: Umusirikare w’umugore aravuga ko yafatiwe ku ngufu muri...

Abashinjacyaha mu Bufaransa batangiye iperereza ku bivugwa ko ari ifatwa ku...
13 November 2021 0

US: Umugabo yababariwe nyuma y’imyaka 26 afunzwe arengana

Umugabo wo muri leta ya North Carolina muri Amerika wahamijwe ubwicanyi...
13 November 2021 0

Nta gihugu na kimwe cyo muri EAC kidafite abatanze ibirego muri EACJ-Hon....

Kayobera Nestor Umurundi w’imyaka 50 y’amavuko Uyobora urukiko rwa Afurika...
23 October 2021 0