skol
fortebet

Uwahamwe n’icyaha cya jenoside yashinje Kabuga kubashishikariza kwica Abatutsi

Yanditswe: Wednesday 09, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urubanza Félicien Kabuga aregwamo ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi rwakomeje kuri uyu wa gatatu, umutangabuhamya wahamwe na jenoside ufungiye mu Rwanda amushinja kubashishikariza kwica Abatutsi.
Yari i Arusha aho yagiye kugira ngo ahatangire ubuhamya, aho yari hamwe n’abashinjacyaha, bahujwe mu buryo bw’amashusho n’inteko y’abacamanza iri i La Haye mu Buholandi, mu rugereko rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha.
Izina, isura n’ijwi bye byahinduwe mu (...)

Sponsored Ad

Urubanza Félicien Kabuga aregwamo ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi rwakomeje kuri uyu wa gatatu, umutangabuhamya wahamwe na jenoside ufungiye mu Rwanda amushinja kubashishikariza kwica Abatutsi.

Yari i Arusha aho yagiye kugira ngo ahatangire ubuhamya, aho yari hamwe n’abashinjacyaha, bahujwe mu buryo bw’amashusho n’inteko y’abacamanza iri i La Haye mu Buholandi, mu rugereko rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha.

Izina, isura n’ijwi bye byahinduwe mu kurinda umwirondoro we. Ubuhamya bwe bwumvishwe nyuma ya saa sita.

Amasaha ya mbere ya saa sita yaranzwe n’uruhande rwunganira Kabuga rwahase ibibazo uwatanze ubuhamya ku wa kabiri - ibazwa ahanini ryabereye mu muhezo hirindwa ko mu kubisubiza umwirondoro we wamenyekana.

Uyu mutangabuhamya umaze imyaka afunze nyuma yo guhamwa na jenoside, yavuze ko yahawe imyitozo nk’Interahamwe mu mwaka wa 1993, ari kumwe n’irindi tsinda - bose bakaba bari bahuriye ku kuba ari Abahutu.

Mu ncamake y’ubuhamya bwe yasomwe n’umushinjacyaha Rashid, yavuze ko yabonye Kabuga inshuro enye mu gihe cya jenoside, kuri Hôtel Méridien no kuri stade Umuganda, mu mpera y’ukwezi kwa gatanu mu 1994.

Muri uko guhura, umutangabuhamya yavuze ko Kabuga yashishikarije abari bahari gutanga umusanzu wo kugura intwaro zo gufasha ingabo z’igihugu mu rugamba rwo kubuza Abatutsi gufata ubutegetsi, nkuko Abatutsi bari barabufashe mbere.

Yavuze ko Kabuga yababwiye ko mu gihe igisirikare kirwana n’umwanzi ku rugamba, na bo nk’Interahamwe bahera ku mwanzi ubarimo.

Yabwiye urukiko ko Kabuga yahagarikiye itangwa ry’intwaro zazaga mu makamyo ye, avuga ko zakoreshejwe mu kwica Abatutsi ku Gisenyi no mu Ruhengeri, harimo nka Stanislas Sinibagiwe wishwe hagati mu kwezi kwa gatanu.

Kabuga, wari wicaye mu cyumba cy’urukiko akurikiye urubanza rwe, mu nshuro yerekanywe ku mashusho nta mbamutima yagaragazaga ku maso ubwo ubu buhamya bwatangwaga.

Nta mwanya yahawe wo kugira icyo abivuzeho, ariko mbere yahakanye ibyaha bya jenoside aregwa.

Umutangabuhamya yavuze ko bari bari mu cyiswe "ubwirinzi bwa rubanda", cyangwa "défense civile", mu gihe cya jenoside bakaba barihuje n’Impuzamugambi zari urubyiruko rw’ishyaka CDR, bose bakaba Interahamwe.

Ngo babwirwaga ko umwanzi ari Umututsi ndetse Colonel Anatole Nsengiyumva - wari ukuriye ingabo ku Gisenyi, wahamijwe jenoside n’urukiko rwa Arusha - abategeka kubuza ibyitso biri mu gihugu guhungira i Goma.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko yabaye kuri bariyeri yo ku mupaka, we n’itsinda rye bagahinda Abatutsi babakumira ngo ntibahungire hakurya y’umupaka.

Agereranyije, yavuze ko bakumiriye abagera kuri 300 b’abasivile barimo n’abana.

Mu bisobanuro umushinjacyaha Rashid yamusabye gutanga, umutangabuhamya yavuze ko we n’itsinda rye ry’Interahamwe bataye muri yombi banica "Abatutsi barenga 30 cyangwa 50", babiciye ahari hazwi nka "commune rouge" ku Gisenyi.

Umucamanza Iain Bonomy uyoboye iburanisha, mu guha ijambo umunyamategeko Françoise Matte wunganira Kabuga ngo ahate ibibazo umutangabuhamya, yamubajije igihe yumva ibibazo bye biri bumare.

Amusubiza ko ashingiye ku kuntu kubaza abandi batangabuhamya byagenze, yumva bitari bujye munsi y’amasaha abiri cyangwa isaha imwe n’iminota 30.

Umucamanza ahita afata icyemezo cyuko ku mpamvu y’igihe, iryo bazwa rizaba ku munsi w’ejo ku wa kane.

Yibutsa umutangabuhamya ko kugeza icyo gihe atemerewe kugira icyo aganira n’umuntu uwo ari we wese ku buhamya bwe muri uru rubanza.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa