skol
fortebet

Uwakubise Perezida Macron urushyi yakatiwe amezi 4 muri Gereza yemeza ko yifuzaga kumutera igi

Yanditswe: Thursday 10, Jun 2021

Sponsored Ad

Urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye Damien Tarel w’imyaka 28, igifungo cy’amezi ane rumaze kumuhamya icyaha cyo gukubita umuyobozi w’urwego rw’ubutegetsi nkuko byatangajwe na televiziyo BFM yo muri icyo gihugu.

Sponsored Ad

Damien Tarel yatawe muri yombi mu ntangiriro z’iki cyumweru amaze gukubita urushyi Perezida Emmanuel Macron igihe yarimo asuhuza abantu mu majyepfo y’icyo gihugu.

Ubusanzwe icyaha nk’icyo gihanishwa igifungo kishobora kugera ku myaka itatu n’ihazabu y’amayero 45000.

Igihano cyose Tarel yakatiwe cyari amezi 18 ariko 14 muri yo yasubitswe, bivuga ko azafungwa amezi ane gusa.

Damien Tarel yari yabwiye urukiko rwo muri Valence mu majyepfo y’Ubufaransa ko we ashyigikiye uruhande rw’abanyapolitike rudashaka impinduka mu mitegekere y’Ubufaransa agashinja perezida Macron kuba nyirabayazana w’ibitagenda mu Bufaransa muri iki gihe.

Yavuze ko iminsi mike mbere y’uruzinduko rwa Macron, yari yatekereje ko azamutera igi cyangwa urukoko rwera bashyira ku migati ya keke. Yavuze ko kumukubita urushyi atari byo yari yagambiriye.

Macron yavuze ko ibyabaye ari igikorwa cyihariye yongeraho ko urwango n’imvururu ari umwanzi wa demokarasi. Ibiro bye ntibyagize icyo bisubiza ku birebana n’amagambo Damien Tarel yavugiye mu rukiko.

Ijwi ry’Amerika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa