skol

70% by’abagore bari hejuru y’imyaka 50 bakunda imibonano mpuzabitsina

Yanditswe: Monday 30, Dec 2024

featured-image

Mu gihe benshi bibaza ku mikorere y’imibonano mu bagore bakuze, ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko 70% by’abagore bari hejuru y’imyaka 50 bishimira imibonano mpuzabitsina.

Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Kindra cyivuga ku bwiza bw’igitsina gore, bwerekanye ko 70%by’abagore bari hejuru y’imyaka 50 byabo bakunda imibonano mpuzabitsina.

Ibi bisobanuye ko imyumvire ivuga ko abantu bakuze batagifite ubushake bwo kugira imibonano mpuzabitsina itakibaho.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore benshi muri iki kigero bakiri mu rukundo ndetse bakishimira kugirana umubano mwiza n’abo bashakanye.

Abakoze ubu bushakashatsi bavuze ko abagore bari hejuru y’imyaka 50 bafite ubushobozi bwo kumva neza ibyiyumviro byabo no kubikora mu buryo bwiza, bagashimishwa n’uburyo imibanire yabo n’abagabo babo ituma bagira ubuzima bwiza.

Abahanga mu by’imyororokere bavuga ko kugira umubano mwiza w’imibonano mpuzabitsina ku mugabo n’umugore bizana ibyishimo.

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko abagore bari muri iki kigero bafite uburyo butandukanye bwo gusobanukirwa no guhindura imitekerereze y’imibonano mpuzabitsina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa