skol
fortebet

Abaganga bo muri Nijeriya ’bari gukoreshwa bucakara mu Bwongereza

Yanditswe: Tuesday 11, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abaganga bashakishijwe muri bimwe mu bihugu bikennye cyane ku isi kugira ngo bakore mu bitaro byo mu Bwongereza bavuga ko bahuye n’ikibazo cyo gukoreshwa nabi kandi ko bakora cyane n’amasaha y’umurengera.

Sponsored Ad

Abaganga bashakishijwe muri bimwe mu bihugu bikennye cyane ku isi kugira ngo bakore mu bitaro byo mu Bwongereza bavuga ko bahuye n’ikibazo cyo gukoreshwa nabi kandi ko bakora cyane n’amasaha y’umurengera.

Umunaniro bakorana, bashimangira ko ushobora kubatera gushyira ubuzima bw’abo bitaho mu kaga kuko baba batabashije kuruhuka bihagije nka bagenzi babo bo mu Bwongereza bakorana.

BBC yanditse ko ifite amakuru y’uko abaganga bo muri Nigeria bahamagarwa mu Bwongereza, nyuma bagakoreshwa mu mavuriro yigenga ku mategeko ahabanye n’agenga abaganga mu rwego mpuza mahanga, cyane muri NES Healthcare.

Icyakora iyi NES Healthcare ishinjwa gukoresha nabi abaganga bakuwe muri Afurika ,yemeza ko yubahiriza amabwiriza mpuzamahanga agenga abaganga ku isi kuko ifata umukozi neza kandi uko bigomba.

Bashimangira kandi ko amakuru abavugwaho ava hanze ari meza bihagije.

Icyakora urwego rushinzwe ubuzima mu bwongereza rwakebuye ibigo bigikora amakosa mu buvuzi bihabanye n’amahame agenga ubuvuzi mu Bwongereza. Basaba kutambika igihugu isura mbi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa