skol
fortebet

Abantu 44 baguye mu mubyigano w’imihango y’idini muri Israel

Yanditswe: Friday 30, Apr 2021

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Israel hari kuvugwa inkuru ibabaje y’umubyigano ukaze wabereye mu muhango w’idini muri Israel bigatuma abagera kuri 44 bahasiga ubuzima abandi amagana barakomereka.

Sponsored Ad

Uyu muhango wabereye ahitwa Lag B’Omer mu majyaruguru ya Mount Meron, ahari hateraniye aabantu ibihumbi bo mu idini ry’aba Otodogisi bihariye b’Abayahudi.

Mu mashusho yagaragaje uyu muhango ubere mu irimbi ku mbuga nkoranyamba,abantu 44 baguye muri uyu mubyigano ndetse polisi yagerageje gusunika ibyuma bitangira abantu ikoresheje amaboko kugira ngo irokore abari bafashwe.

Imirambo y’abapfuye yashyizwe hanze mu muryango itwikirijwe uburingiti nyuma y’uko benshi baguye muri uyu mubyigano.

Umutangabuhamya utavuzwe amazina yagize ati “Byabaye mu masegonda make,abantu baguye,bamwe bakandagiye abandi,byari ishyano.”

Umwe mu batabaye yagize ati “Nari nicaye ndi kurya ntangira kumva urusaku.Twirutse tujya gutabara hanyuma tubona imirambo.Byatangiye tubona abantu 10 ariko nyuma hapfuye abandi benshi.

Amakuru avuga ko abantu basaga ibihumbi 30 aribo bari bitabiriye uyu muhango wa Lag B’Omer festival, uba buri mwaka ku musozi witwa Meron.

Amakuru avuga ko abakomeretse bagera ku 100 bakomeretse barimo abamerewe nabi cyane barenga 20.

Nubwo iri iri mu bihe bibi bya Covid-19,aba bayahudi bishe amabwiriza baterana ari benshi ariko ngo leta yari yemeye ko uyu muhango witabirwa n’abantu 10,000 ariko barenze baba benshi.

inisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu, Benjamin Netanyahu yavuze ko ibyabaye ari ikiza gikomeye, avuga ko akomeza gusengera abakomeretse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa