Abantu ibihumbi basabye kurera uruhinja rwatoraguwe rumaze kuvukira mu byasenwe n’umutingito
Yanditswe: Friday 10, Feb 2023

Abantu babarirwa mu bihumbi bakomeje gusaba kurera wa mwana w’umukobwa wavukiye mu bikuta by’inzu yasenyutse mu burasirazuba bushyira uburengerazuba bwa Syria biturutse ku mutingito wo ku wa mbere.
Ubwo yarokorwaga, uyu mwana wiswe Aya bisobanura igitangaza, yari agifatanye na nyina umubyara nubwo we yari yapfuye.
Si nyina gusa wapfuye kuko n’abavandimwe be bane bose bapfuye nyuma y’umutingito wateye umujyi wa Jindayris.
Aya ubu ari mu bitaro.
Hani Marouf , umuganga umukurikirana, yagize (...)
Abantu babarirwa mu bihumbi bakomeje gusaba kurera wa mwana w’umukobwa wavukiye mu bikuta by’inzu yasenyutse mu burasirazuba bushyira uburengerazuba bwa Syria biturutse ku mutingito wo ku wa mbere.
Ubwo yarokorwaga, uyu mwana wiswe Aya bisobanura igitangaza, yari agifatanye na nyina umubyara nubwo we yari yapfuye.
Si nyina gusa wapfuye kuko n’abavandimwe be bane bose bapfuye nyuma y’umutingito wateye umujyi wa Jindayris.
Aya ubu ari mu bitaro.
Hani Marouf , umuganga umukurikirana, yagize ati: "Yahageze ku wa mbere ameze nabi cyane, yabyimbye, yakobaguritse, akonje kandi adahumeka neza”.
Ubu amerewe neza.
Amavidewo yerekana Aya arimo gutabarwa yazengurutse cyane ku mbuga nkoranyambaga. Amashusho yerekana umugabo yiruka ava mu bikuta by’inzu afite umwana mu ntoki yuzuye ivumbi.
Khalil al-Suwadi wo mu muryango wa kure yari ahari ubwo Aya yatabarwaga,ahita amutwara kwa Dr Marouf mu mujyi wa Afrin muri Syria.
Abantu ibihumbi n’ibihumbi baciye ku mbuga nkoranyambaga barimo gusaba amakuru ye kugira ngo bamutunge.
Umwe ati: “Ndifuza kumutunga nkamuha ubuzima bwiza”.
Umunyamakuru wa TV yo muri Koweit yagize ati: "Nditeguye kumurera kandi nkamutunga…..mu gihe amategeko yabinyemerera”.
Umukuru w’ibitaro, Khalid Attiah, avuga ko yakiriye amaterefone menshi y’abantu bava mu mpande zose z’isi bashaka gutunga Aya.
Dr Attiah ufite umwana w’umukobwa umurusha amezi ane, yagize ati: “Sinshobora kwemerera umuntu n’umwe ubu ko amutunga.Kugeza abo mu muryango we wa kure bagarutse, ndamurera nk’umwe mu bana banjye”.
Muri iki gihe, umugore we ari kumwonsa cyo kimwe n’umukobwa wabo.
Muri Syria, abantu barenga 3000 nibo bamaze kumenyekana ko bapfuye kubera uyu mutingito.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *