skol
Kigali

Abasivile bari mu mijyi igoswe n’Ingabo z’Uburusiya bafashijwe guhunga

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 March 2022

Abasivili bari mu bice bimwe bya Ukraine byagoswe n’ingabo z’Uburusiya bashoboye kubivamo kuri uyu wa kabiri. Bahunze bari muri za bisi abandi bigenza n’amaguru mu gihe cy’ihagarikwa ry’imirwano by’agateganyo.

Bamwe mu bashoboye kuhava bari baturutse mu mujyi wa Sumy wari umaze guterwa n’indege z’abarusiya zimishamo urusasu rwahitanye abasivili byibuze 21 nk’uko bitangazwa n’ubutegetsi bwo muri Ukraine. Abandi bagaragaye bava mu mujyi wa Irpin hafi ya Kiev, umurwa mukuru wa Ukraine.

Ministeri y’ingabo y’Uburusiya yatangaje ko iri bwongere amayira abasivili bashobora kunyuramo bahunga mu mijyi ya Chernihiv, Kharkiv na Mariupol.

Mu byumweru bibiri bishize ahandi hose abasivili bagerageje kunyura bahunga intambara muri Ukraine, harimo no muri uwo mujyi wa Mariupol, bagubwaga gitumo n’ibitero by’ingabo z’Uburusiya.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, kuri uyu wa kabiri yashinje Uburusiya gufatira bunyago abaturage bagera ku 300 000 mu mujyi wa Mariupol babuza abakozi b’ubutabazi kubahungisha.

Icyakora,Uburusiya bwatangaje ko buzatanga agahenge k’intambara muri Ukraine kuri uyu wa gatatu kugira ngo haboneke inzira y’abasivile bahunga.

Ibigo ntaramakuru by’Uburusiya byatangaje ko ibi byemejwe n’ikipe ya Minisiteri y’Ingabo yo mu Burusiya ishinzwe kuganira na Ukraine kuri iki kibazo.

IJWI RY’AMERIKA

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Munyarugarama Phénéas wari ugishakishwa kubera ibyaha bya Jenoside yapfuye...

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko...
18 May 2022 0

Wa Mukobwa w’umunya Uganda byavuzwe ko yiyahuye asimbutse ku igorofa i Dubai...

Musaza wa wa mukobwa w’Umunya Uganda uzwi ku izina rya Monica Karungi...
15 May 2022 0

Koreya ya Ruguru: Perezida Kim Jong-un yatangaje akaga ku gihugu kubera...

Ibinyamakuru byo muri Korea ya Ruguru bitangaza ko Perezida wabo Kim...
14 May 2022 0

Perezida wa UAE yahitanwe n’uburwayi asiga umutungo w’asaga miliyari 120...

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Khalifa bin Zayed al Nahyan,...
13 May 2022 0

Espanye: Abagore bababara bari mu mihango bazajya bahabwa ikiruhuko mu...

Bamwe mu bagore bakunze kubabaza bikomeye n’imihango mu gihe bayigiyemo, aho...
13 May 2022 0

Protais Mpiranya washakishwaga ngo aryozwe ibyaha bya Jenoside yapfuye...

Protais Mpiranya washakishwaga n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga...
12 May 2022 0