skol
fortebet

Africa y’ahazaza itagira urubyiruko, 90% bifuza kwerekeza imahanga “ubushakashatsi”

Yanditswe: Thursday 23, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bushya ku rubyiruko 4.500 ruri hagati y’imyaka 18-25 bwagaragaje ko abagera ku 52% bifuza kwimukira mu bihugu by’uburaya mu myaka mike iri imbere.

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bushya ku rubyiruko 4.500 ruri hagati y’imyaka 18-25 bwagaragaje ko abagera ku 52% bifuza kwimukira mu bihugu by’uburaya mu myaka mike iri imbere.

Impamvu nyamukuru batanga ngo n’ingorane z’ubukene hamwe no kujya gusha uburezi bufite ireme no kwishyurirwa ishuri byoroshye, amahirwe badafite iwabo.

Rumwe mu rubyiruko rwaganirijwe muri Nigeria na Afrika y’Epfo bavuze ko nta mutekano bafite mu bihugu byabo kandi ko badashobora kubona ubuzima burambye byoroshye.

Umunye-Nigeria w’imyaka 18 Ayoade, ukomoka Lagos agira ati: "Umutekano muke muri Nigeria uteye ubwoba." Ni kimwe mu bintu bituma anshaka kuva muri Nigeria.

Muri rusange urubyiruko ruhuriza kukuba ngo ubushomeri burenze urugero, ubuzima bw’abantu bwifashe nabi cyane, ubushobozi bwo kubaho buri hasi n’ibura ry’akazi.ahanini nibyo bitera urubyiruko kwifuza guhunga ibihugu.

Ikindi ngo n’uko benshi mu barangije amashure usanga barwanira "imyanya mike mu kazi ihari, kandi benshi bagahabwa akazi ku kimenyane cyangwa ruswa.

Muri ubu bushakashatsi, bavuga ko muri Nigeriya ubwaho urubyiruko rubarirwa muri 95% rubona ko ibintu bitameze neza bityo intumbero ngo nukwerekera I Mahanga.

Urubyiruko rwose rwakoreweho ubushakashatsi muri rusange byagaragaye ko byibura 25% aribo bonyine babona ko uko ibintu bimeze mu bihugu byabo bakwiye kubyakira bakabibamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa